Icyicuzo Mpfabusa - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mama abyuka ansukaho amazi
Sinzi umunsi yambyukije neza
Nkajya kuvoma urume ari rwose
Urujerekani runduta ubwinshi
Ariko ndubyimba ngo ntakonorwa.

Nkavayo ansanganya ikirepe
Na najoro ngo ubwatsi bw’inka
Nabutura bakambaza icyarire
Nakigwiza ngo siga ukuye ibijumba
Nuko uwo munsi ngasiba ishuri.

Abandi bana ababyeyi babo
Babazana kwiga barabakunda
Bazana impamba nge nta n’itushi,
Nge baratanye sinzi ibyabo
Ndi nk’umupira bahanahana.

Nakuze nkeka ko uwo tubana
Yari we mama untuka ubutitsa
Ntarya ntanakina nk’abandi
None nasanze ngo ari mukadata
Data tubana we mbona ntamuzi.

Hummmh! Amibazo ansumbye ubwonko!

Kera ngewe na mama
Nta rukungu twe tuzi
Dukundana cyane urwunge
Ntaho najya atazi
Duterana inkunga tugwiye.

Ubupfura rwose numva
Anshaka nkaza ntanga
Mubwira amabanga yose
Ubwoba bwe nange mbuzi
Ntamubeshya mbitinya.

Antuma ntebuka ndi bwenge
Tugendana hose nk'impanga
Mutura ibihozo akunda
Mwubaha cyane birenze
Ihobe rye ari umurunga.

None nabaye icyo ntazi
Sinkimugisha inama
Ntajya anshaka sinaza
Singishaka ampanura
Imihana iranzi we ntanzi.

Agahinda mutera kuri ubu
Nange ubwange karandya
Arasenga ngo ntahe iwacu
Nazereye nywa zose
Ndi aho mubeshya ngo ndaje.

Sinzi nange icyamaze ubwoba
Ubwenge bwo nta bwo ndagana ahaga
Ndaganya nubwo izima ndikunze
Mama antaye naba icyanzwe
Nubwo ingoyi ye inuma.

Gusa na maman dora ni kasha
Ibyamuteye nta bwo mbizi
Agira agahenge gusa iyo nana
N’iyo ndiye bimurya ahantu
Ndetse akabimpa inkoni zirisha.

Nshaka kutamubeshya
Numva ngarutse iwacu
Iby’ubu bihenebeza
Bikandeshya ntanabizi
Simenye ko nabeshye.

Tubana atansha iryera
Simbona uko mubwira
Yuko nanamukunda
Umwanya uba ari mukeya
Umuhigo ndi gusarisha.

Numva arira ubutitsa
Ngatinya kumuha ihobe
Kandi ari nge ubitera
Atambona ngo tuyage
Ngo ancyahe umutima utuze.

Uko iminsi incuma mba uwundi
Atigeze amenya habe
Ndareba mugize intabwa
Nge ndi intyi kanyamahanga
Duhuzwa na terefoni.


Read More »

Gica Iyo Asenga - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mana Data mugababugingo
Mubyeyi unkunda nange nkunda
Ngushimiye ibyo wankoreye ndi aha
N'ibyo utakoze sinkuveba nubwo
Nari nzi ko byakagombye kuba byarakozwe.

Warandinganye urandindagiza ndashoberwa
Ucira icyanzu twa tuzingo mbura aho ndeba
Ka kanyaryenge sinamenye aho ukanyujije
Kandi Mana abo bonyine iyo ubangabiza
Ububisha bwange mba narabukijijwe.

None reba ubu ndavamo umwuka
Ntawundeba bo ntibananzi
Warabakinze bamenya ibyange
Ko nabahize kuva mu bwana
None abange mbasize ahaga.

Nararutanze nditaranga
Banuma ndeba nk'abatareba
Ndaya hose amanywa y'ihangu
N'uwo nashatse andeka abiruzi
Inshyi namuhonda ntajya azumva.

Ubu na rubanda ntawunsura
Abana bange na bo ashwi data
Uwo nitabaje antera utwatsi
Ngo ndi ikirozi k'igisahiranda
Ibyo ndyanira mbihumamo rukumbi.

Nange sinzi ingamba ndwana
Nta faranga nkigira urebye
Kuko utwo mbonye ntanakubeshye
Abapfumu bazi itariki yange
Sinkibasha kunywa akabyeri. 

Singisenga uretse uyu munsi
Nkugannye rwose ngo unkize icyavu.
Nta kigenda ndarembera
Umubiri urera nta na muringa
Sinzi iyo nzagwa ndasembera.

Rero Mana mubyeyi unkunda
Ndamira none mere nk’abandi
Mpange gahunda zicemo zose
Abanjinyora ubabuze ijambo
Nibikugora ureke nkuyambe. 



Read More »

To Whom Should I Be? - Poem by Mwalimu LAKHPIN








I solitarily exult day after day
Wishing to stay alone with myself
Watching over my own stances
Learning and practicing by myself
Away from all people’s sight.

To whom would I be if I avoid you?
I would be a forsaken, evited smirker
Of the neglected and praised doubts
Making a walk of a deft chancer
Living like a decayed fantasy.

I would be ruined in every aspect
None ignoring me but fleeing
Chances setting me into mortification
Being a nakba and a useless ado
Like a dust when it starts raining.

I would be a grime that lost decency
Rejected by every chanted provenance,
I would really be piling wastes
Demented melting than sugar
All woes dwelling within me.

I could be none if you withstand
Even if I bequeathed a richly affluence
I would be severely lone without you
And I would lose your unique host
Slimming in a fatal hunger.

God’s and heaven’s?
Pray hard and invent a gait?
Hate worldly belongings but seize them?
Make myself a castaway at my home?
Can’t render lies alike.

I feel I would be relieved if I die
Away from this worldly troubles
Free from the confinement of days
And the weariness locking me into craving,
Lissing in a superb fortune.

I feel that I lose nothing if I went
Especially if I leave a child
So that my name should remain
And pride it where I head
That I had deference where I was.

Mind themselves all my people
Be liars and those who don’t
Too much tears would vex them
Even though I’d not be watching
That I’m gone when needed badly.

It’s that I wouldn’t still breathe
I would tell all of them to cease
And inquire a speech if it’s hard
And ask them to come if that so,
But I’m kidding none would come.

My heart cries every single beat
Because of a colleen that perturbed me
Even if I pretend careless that I may move on
My betrayed dreams keep beating my brain
The chagrin keeps scaling at my sight.

Being anonymous where I’m known
And not deserving my merits
Meeting none even where I get
Seeing things that weren’t willing
Hunt by many beliefs I should adopt.

I would go that mystery that you fear
That makes you wander up and down
One that fears accountability
One that followers thrive from a word,
The one that keeps quiet when we suffer.

Frankly, I only look up to you
I know all of you as influencers
I will chase those who misspeak you
Collect and throw them away
And cast them into cache.

I’ll stay here where I belong
Such that dislikes daylight is a devil.
Leaving home and die where I don’t know?
May that be unspokenly fought
Want it or not, I’ll be here long.

Whether you diminish or buffet me
Whether you forslow or hasten me
Can’t upbraid you, things on their time
I know we’re all together;
Introverted pal you intimately consider.



Read More »

I Just Know - Poem by Mwalimu LAKHPIN








I know how it really feels
To be a bastard and piece of shit
To accommodate unsuitableness
And always enduring.

At least I now know
How to truly love
When you’re a strange personality
And everyone is avoiding you.

I know fighting against oneself
Being on a life-earning battle
That you fully know you won’t win
And you keep the guts to fight.

I know how it really feels
For an unmended broken heart
To be a solitary subsister
Just to experience it’s inmost.

I know when to quit
When you don’t even want to,
I know where to hide
When you have nothing to hide.

I know how to outcry
When everyone is around
And none of them ascertains.

I know how to believe
When I’m believing nothing
Just to restrain the accusals
For the next day’s repose.

I really know how it feels
Looking moneyed and felicitous
While you’re a famishing solivagant,
I really know and comprehend life.

I know how to come back
When you really haven't left,
For I mastered how to hold
If you've got no other choice.

I know what to lie
To those who only believe lies
And fear facing the truth
Just to hide their true colours.

I never can't obnigate
That life is about choices
That one lead on their own
Before they belong to the norms.

I just know what I don't know
Just to make my circles proud
And feel what I don't feel
Just to fit their rude stance.

I know the ups and downs
Of incurable dreams
That haunt you for a lifetime
And never allow you to dream.

I know why I'm just me
And know why I don't mind
For I'm that bird in the dawns
That knows well people's venom.

I know I know what I shouldn't know
For they don't know how to know that
But I delight in knows of knowing.

I truly know what it is
To belong where you’ll never belong
Just to belong in the moment.



Read More »