Imararungu - Inka ya Nigeni

Rwiharirabukombe yazizonze
Y'imena mu izo nyambo
Mu ngarama yanze kwezwa
Ngo izamurikwe ku isango
Yaje ivuye i Rwanda.

Ni imararungu yo mu muhozi
Iruta izamuje z'inzumba
Mwa Nyaturo wataze ituro
Ry'ingoro nk'iyi igize izo izimbye
Na zimwe zindi zitinya irebo.

Yageze i Rangiro n'inkuyo yayo
Nigeni arebye ati ga ndatunze
Mabone ati ngaho tunga rwema
None iraganje iyi mararungu
Ndayikuranze ureke iz'iwanyu.

Ni ingeri mu zonsa ya mwiza
Mu nama y'inkamwa z'ino
Ni yo rukumbi ikwiza ibyansi
Za ngandurarugo ziyisunze
Ngo imaro itikubira kurya ibasha.

Nta makuza ikennye irakwije
Urwayo iruturiza ari ingendutsi
Ikaba Mwezi w'inzina mu Rwanda
Ko aho yatetse hazima ubworo
Incanda ziyonse zikanga ibere.

Ni ikihaze nkungu ya nkungure
Mu nkingi bagashye inkiko
Kuko ivumeye incame zirahunga
Bayoma inyuma insedutsi rukeye
Ba beza bigera bahiga abeza.

Ni imwe y'abeshi Mabone atuje
Kurya ahorera imihigo cyane
Akaba imanzi y'uburezi kimeza
Mu nkoto cyane atwimana twese
Ngo tunywe iyi mararungu imitaga.



                                              ©2009 Lakhpin

Read More »