Maze nti nganzo ubona biriya?
Iti ndareba nkanashishoza
Ni imbari yemye iteze ahakeye
Hashize iminsi mfite iyi nganzo
Mbabona mwese ariko ntabasha
Na ho uyu munsi ho ndabibonye
Menya ko mwaje mpita ngashaka
Ngo nze mbabwire inkuru mutazi
Inkuru nziza ya rino tsinda
Na ko bahuye abasomyi bose
Nanakubwira ko umwaka utashye
Ngo ushime Imana ufatanya n’abo
Maze ejo bundi mugenye inkindi
Imbari mwumva ni iy’abambari
Bayihimbye kera kose
Mbagize ibyatwa k’uyu munsi
N’ababakinga inkomere zabo
Sindi indashima ndaribatoye
Menya ubu yuko ubyiruye nawe
Ko urera kandi abagira isango
Maze amashuri akahaba umwunzi
K’uyu munsi wiswe uw’abo
Reka dusangire ikidukwiye
Akaryo kacu aka ko gushima
Ndakagutuye wowe udukunda
Na zo izo nama uduhoma iteka
Ngo tudakangwa ubukene nkeka
Mu kwiga kwacu tugahonyorwa
Maze ubu icyampa tukagahuza
Nkavuna sambwe nsekera sange
Nkavuga sakwe ngo soma mwiza
Nagera i mahanga nkabibarata
Ubwo ivunyisha rikaba iryanjye.
Guhana inama ni cyo cy’ingenzi
No guhugurana muri byose
Ngo tunarambane mu rugendo
Kuko ntiwarya utagira uwo uha
Na bo abashonje bari ku rugi
Dufata ingamba gisore kandi
No mu babyeyi turavunyisha
Bakatubwira agasomo keza
Ngo tudasaza tuzize intimba
Na karuhura aturi ku maso
Hari n’ibindi bitari nkehwa
Turanahura tukaririmba
Maze ubwo bwenge tukabuhuza
Na bo abahanzi bakamenyera
Ngo ejo hazaza babe nk’abandi
Basore nshima bashiki banjye
Ntimugatinye kugera iwacu
Kuko iyo utize ukagana uwize
Umenya ibindi bimwe by’abize
Maze ubukungu mukabugenda
Si ukugenda bimwe by’indyarya
Si ugukunda bino bihenda
Si ugucikanamo n’abandi
Ni uguhuza ubumwe mu mwuka
Ngo ejo hazaza hagume ubwiza
Maze iri huriro rifututse
Mumenye rwose riranahwitse
Murihe Imana ngo iriruhutse
Maze ibyo mwumva bikorwe nk’ejo
Abarishima bakirireba
Iminwe yacu izira amateshwa
Kuko dukikije abaduheka
Tukabasenga kutuba hafi
Kuko ducaniye ejo hazaza
Nka kurya imana itabura ahantu
Reka amatage ahore adutinya
Kuko dutuwe umutima utuje
Uwo muruzi dufite none
Maze uyu mwaka turimo none
Tuwusagambe tudasuherwa
Nsigira isaha mbare amasaha
Mvugira ibyiza ngere ejo bundi
Undage ineza nyimenye rwose
Kuko ejo bundi ejo ubu ni njyewe
Wo guharamba umujinya wose
Uba uhasanze ukamenya byinshi
Turimo twiga kimwe wateye
Kirimo isindwe nserutsandebyi
Ni ah’ubutaha turi gusenga
Dufite icyasha cyo gushishoza
Ni agasazi ko mu mansonza
Gasasa isura kadaserera
Ngo kadasanga gasasa isinde
Kadasobanura ibyo gasinze
Si bo basaza! Nibagasure!
By Mwalimu LAKHPIN, 2006

No comments:
Post a Comment