Mbona igicanye gisa ahakeye
Maze nti nganzo ubona
biriya?
Iti ndareba nkanashishoza
Ni imbari yemye iteze
ahakeye
Hashize iminsi mfite iyi
nganzo
Mbabona mwese ariko
ntabasha
Na ho uyu munsi ho
ndabibonye
Menya ko mwaje mpita
ngashaka
Ngo nze mbabwire inkuru
mutazi
Inkuru nziza ya rino tsinda
Na ko bahuye abasomyi bose
Nanakubwira ko umwaka
utashye
Ngo ushime Imana ufatanya
n’abo
Maze ejo bundi mugenye
inkindi
Imbari mwumva ni
iy’abambari
Bayihimbye kera kose
Mbagize ibyatwa k’uyu munsi
N’ababakinga inkomere zabo
Sindi indashima ndaribatoye
Menya ubu yuko ubyiruye
nawe
Ko urera kandi abagira
isango
Maze amashuri akahaba
umwunzi
K’uyu munsi wiswe uw’abo
Reka dusangire ikidukwiye
Akaryo kacu aka ko gushima
Ndakagutuye wowe udukunda
Na zo izo nama uduhoma iteka
Ngo tudakangwa ubukene
nkeka
Mu kwiga kwacu tugahonyorwa
Maze ubu icyampa tukagahuza
Nkavuna sambwe nsekera
sange
Nkavuga sakwe ngo soma
mwiza
Nagera i mahanga
nkabibarata
Ubwo ivunyisha rikaba
iryanjye.
Guhana inama ni cyo
cy’ingenzi
No guhugurana muri byose
Ngo tunarambane mu rugendo
Kuko ntiwarya utagira uwo
uha
Na bo abashonje bari ku
rugi
Dufata ingamba gisore kandi
No mu babyeyi turavunyisha
Bakatubwira agasomo keza
Ngo tudasaza tuzize intimba
Na karuhura aturi ku maso
Hari n’ibindi bitari nkehwa
Turanahura tukaririmba
Maze ubwo bwenge tukabuhuza
Na bo abahanzi bakamenyera
Ngo ejo hazaza babe
nk’abandi
Basore nshima bashiki
banjye
Ntimugatinye kugera iwacu
Kuko iyo utize ukagana
uwize
Umenya ibindi bimwe
by’abize
Maze ubukungu mukabugenda
Si ukugenda bimwe
by’indyarya
Si ugukunda bino bihenda
Si ugucikanamo n’abandi
Ni uguhuza ubumwe mu mwuka
Ngo ejo hazaza hagume ubwiza
Maze iri huriro rifututse
Mumenye rwose riranahwitse
Murihe Imana ngo iriruhutse
Maze ibyo mwumva bikorwe
nk’ejo
Abarishima bakirireba
Iminwe yacu izira amateshwa
Kuko dukikije abaduheka
Tukabasenga kutuba hafi
Kuko ducaniye ejo hazaza
Nka kurya imana itabura
ahantu
Reka amatage ahore adutinya
Kuko dutuwe umutima utuje
Uwo muruzi dufite none
Maze uyu mwaka turimo none
Tuwusagambe tudasuherwa
Nsigira isaha mbare amasaha
Mvugira ibyiza ngere ejo
bundi
Undage ineza nyimenye rwose
Kuko ejo bundi ejo ubu ni
njyewe
Wo guharamba umujinya wose
Uba uhasanze ukamenya
byinshi
Turimo twiga kimwe wateye
Kirimo isindwe
nserutsandebyi
Ni ah’ubutaha turi gusenga
Dufite icyasha cyo
gushishoza
Ni agasazi ko mu mansonza
Gasasa isura kadaserera
Ngo kadasanga gasasa isinde
Kadasobanura ibyo gasinze
Si bo basaza! Nibagasure!
By Mwalimu LAKHPIN, 2006
No comments:
Post a Comment