Gica Iyo Asenga - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mana Data mugababugingo
Mubyeyi unkunda nange nkunda
Ngushimiye ibyo wankoreye ndi aha
N'ibyo utakoze sinkuveba nubwo
Nari nzi ko byakagombye kuba byarakozwe.

Warandinganye urandindagiza ndashoberwa
Ucira icyanzu twa tuzingo mbura aho ndeba
Ka kanyaryenge sinamenye aho ukanyujije
Kandi Mana abo bonyine iyo ubangabiza
Ububisha bwange mba narabukijijwe.

None reba ubu ndavamo umwuka
Ntawundeba bo ntibananzi
Warabakinze bamenya ibyange
Ko nabahize kuva mu bwana
None abange mbasize ahaga.

Nararutanze nditaranga
Banuma ndeba nk'abatareba
Ndaya hose amanywa y'ihangu
N'uwo nashatse andeka abiruzi
Inshyi namuhonda ntajya azumva.

Ubu na rubanda ntawunsura
Abana bange na bo ashwi data
Uwo nitabaje antera utwatsi
Ngo ndi ikirozi k'igisahiranda
Ibyo ndyanira mbihumamo rukumbi.

Nange sinzi ingamba ndwana
Nta faranga nkigira urebye
Kuko utwo mbonye ntanakubeshye
Abapfumu bazi itariki yange
Sinkibasha kunywa akabyeri. 

Singisenga uretse uyu munsi
Nkugannye rwose ngo unkize icyavu.
Nta kigenda ndarembera
Umubiri urera nta na muringa
Sinzi iyo nzagwa ndasembera.

Rero Mana mubyeyi unkunda
Ndamira none mere nk’abandi
Mpange gahunda zicemo zose
Abanjinyora ubabuze ijambo
Nibikugora ureke nkuyambe. 



No comments:

Post a Comment