Ubuyobozi Ni Iki?


Ni uburyo bwo kuganisha abantu ku ntego rusange. Uburyo bwo gufasha abantu gukorera hamwe bakivana mu bibazo. Gutanga umurongo abantu bagenderaho ndetse no kuzana impinduka nziza.


IBIRANGA UMUYOBOZI MWIZA


1. Gutanga ikerekezo, kureba kure, gushyiraho intego buri wese yibonamo (vision setting)
2. Gushyira imbere inyungu z’abo ahagarariye. Urugero: Kwitangira inyungu z’abo ahagarariye no kwitanga (servant leader). Agomba gutekereza abandi bantu mbere ye.
3. Guhagararira abo ayobora atihagararira ubwe
4. Kwiyoroshya (Humility)
5. Kugaragaza ikerekezo mu buryo busobanutse kandi gishoboka kugerwaho (clear communication of vision)
6. Gutuma no kwemera ko habaho impinduka (agent of change)
7. Kudatinya(courageous)
8. Gutanga ikizere (Building hope)
9. Kudacika intege (perseverence)
10. Guhuza ibikorwa, ingufu (coordination)
11. Kuba inyangamugayo (integrity)
12. Kugaragaza ibyagezweho n’inzitizi (accountability)
13. Kwigirira ikizere (selfconfidence)
14. Gukorera mu mucyo (transparency)
15. Kuba afite ubumenyi buhagije (skills) kandi akaba afite icyo arusha abandi.
16. Kugaragaza ibitekerezo byubaka (positive minded)
17. Guhanga udushya (innovation/creativity/proactivity)
18. Kutirundaho inshingano zose (Delegation of responsibilities). “Umuyobozi mwiza                ntavunika.”
19. Gukurikirana no kugenzura (Monitoring and evaluation)
20. Kutagendera ku marangamutima (kutavangura)
21. Gutanga ubwisanzure no kubaka ubushobozi
22. Gutanga raporo
23. Kudahubukira gufata imyanzuro
24. Guhora ari intangarugero (model)
25. Gukorera hamwe n’abandi (team building) 


Get paid for the tasks you do online

No comments:

Post a Comment