Ndi nde? - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Nakabaye ndi nde?
None se ubu bwo ndi nde?
Ko ikibazo cyanzubaje
Ntazi niba n’abandi
Haza uwampa inama?

Ni nde watumye ndi aha
Ngo ahari mubaze impamvu
Ari uku we yabishatse
Ntampe amahirwe n’amwe
Yo kuba naba ndi undi?

Byaba ari iki guhirwa
Ko inshoza ururimi rumpa
Idatoranya ivuko n’imbo
None nkaba ibyo ndeba
Abantu bagena byose?

Nshaka kumenya umuntu
Wifashe nta soni habe
Ngo nitwa Muhire maye
Ryamfata akumva ntakwiye
Guhirwa n’ubwuzu ankwiye.

Nshaka kurya akagati
Byose bigakereta
Nanamira ku tuzi
Nkumva ari umuneri
Ntasubira n’ejo.

Ngenda nta ho ngiye
Nkaza nta ho mvuye
Ntsindwa nta rubanza
Nsinda ntananyoye
Sinshamaje rwose.

Nzahajwe n’imigambi
Ingingo narazirunze
Ngize ngo nsenze Imana
Nshaya mu ya ruzungu
Mbibonye inyoheye iwacu.

Nshaka kubaza data
Impamvu atari we data
Kandi kaba na data
Ngo ambwire data wundi
Menye uwo nshinja nyawe.

Nsanzwe ndi umuhombyi
Witwa umwige umwaye
Wimwa utwamwa hose
Nta cyo nzi kibitera
Ntazi iyo ituze rituye.

Nshaka kumenya impamvu
Nagwije amashuri nca akenge
Ngakwiza umurava n’umwanya
None nkaba ndi nta we
Nta mukoresha unshima.

Nshaka kubaza Imana
Ya Shyundu na we Rugwiza
Ya za Bufundu, Bunyambi
Yo yamenya amibazo yange
Ntinzize ubwige yanteye.

Nshaka kuba undi muntu
Wizihiye gukundwa
Winamye mu mahirwe
Simbe mbarubukeye,
Nshaka ifoto ndi “Bwana”!



Read More »

Naba Uwa Nde? - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Ndidegembya nkijya iteka
Nkumva naba ukwange ahange
Ncunga iryange zamu rwose
Nkiha inama nkikoresha
Nimye abantu bose amaso.

Naba uwa nde ntaye mwebwe?
Naba icyanzwe cya rucyoomwâ
Cya makenga acyahwa akejwe,
Ngenda ingendo igetura amenge
Ndi ubugenge imungu zishe.

Naba itongo mu mpu zose
Ntawumpeza ahubwo mpungwa
Nta mahirwe anyambika inkindi
Ndi icyo ntazi rwaserera
Ndi nk'akavumbi iyo imvura iguye.

Naba umwanda indinde indenze
Indaro ndase ikantamaza,
Nayatora amashashi rwose
Ndi yayu nyenga ndusha sukari
Amaganya yose atuye iwange.

Naba nta we mwabishenye
Naho naba mpatse Mirenge
Irungu ryanyu ryanta iwaga
Ubwuzu mwisa nkaba mbuhombye
Ndwaye ubworo inzara ica ibintu.

Uw’Imana n’ijuru se ?
Nsenge cyane mpange ingendo
Nange iby’isi ariko mbitunge
Nigire kandi impunzi iwange ?
Sinkabeshye akageni nk’ako.

Numva napfa nkaba nkirutse
Nkitse ibyago byose by'ino
Nkaba nkirutse ingoyi z'iminsi
N'amavunane ampoza mu cyaka,
Mbega ngatuza ngeze iyo bweze.

Nkumva ngiye ntaba mpombye
Cyane cyane nsize nabyaye
Ngo izina ryange rihore rizwi,
N'aho ngiye nge mbiharata
Ko iyo navuye nagize ijambo.

Birabareba abange bose
Ari ababeshya n'abatabeshya,
Amarira menshi yabazonga
Ntanabireba nubwo wumva
Ngo Basote ngiye bakinkeneye.

Nuko naba nashize akuka
Nababwira guhora bose
Byabagora ngasaba ijambo
Nti namwe muze mureke itiku,
Gusa ndashyenga nta n'uwaza.

Umutima wange urira uko uteye
Ku bw'amasimbi yancuze ubwenge,
Najijisha ngo ncume intambwe
Inzozi nashenye umutwe zikesa
Intimba ikanga igakara ndeba.

Kuba ikitazwi ndi no mu banzi
N'ibyo nkwiye simbikwirwe,
N'aho ngiye nkiyakira
N'ibyo ndeba mba ntanashaka
N'imico impiga ngo nyige yose.

Naba nsanze iyobera mwumva
Ribirukansa impinga zose
Rimwe ritinya kubazwa ibyaryo
Inyoboke zaryo zirisha ijambo,
Ntawe mpazi ntawuhanzi!

Sintsiruye nge ni mwe ndeba.
Mbazi mwese mu ntaganzwa,
Uwabaveba namucyaha
Nkamukukumba nkamuta hirya
Yasubira nkamuta ishyanga.

Ngumye ahangaha nge ni ho iwacu
Icyanze umunsi kiba igihuma
Kugwa iyo ntazi nsize nge aho nzi
Biragatsindwa bibure iyago,
Nzaharamba birabareba!

Mwankemesha mwanzubaza
Mwabitinza mwantebutsa
Simbaveba igihe n'icyacyo
Ndazi neza ko ari nge namwe
Uwanyu ndebwa indoro ishamaje.



Read More »

Mu Isi, Inturo Yanjye - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mu isi yanjye mwanga cyane
Mwijijisha ngo si ho iwanyu
Njye ni ho hantu hamwe rukumbi
Nganya ngo ihirwe rimpe ikunde
Nubwo ndeba nta kanunu.

Mbyuka iteka nta rubanza
Nkihumura ndamutsa abandi
Twa turirimbo twinyigimbya
Hashize akanya imbeho igatera
Nibaza cyane iby'uwo munsi.

Bamwe bahanga mbona duhura
Ivumbi ryinshi ryabarenze
Na ko agatutu ari igitero
Ibya misiyoni babitaye
Icyaduhuje ari ifaranga.

Barironka intego ari imwe
Ngo inzu bahahane n'udusambu
Ababo kera bazabe heza
Na yo amashuri bayaminuza
Bwacya nkumva banga mu isi.

Wenda ahari iryo juru ryabo
Ni ibyo twebwe bakadukinga
Ngo igihe cyose tugane cyane
Za nyigisho ndemyamisango
Z'uko mu isi ari agacumbi.

Nk'uzi iwabo mbaye njyewe
Nava mu isi nkajya iyo iwacu
Iby'ino byose mparira ab'ino
Kuko biryoha by'umunovera
Iwanyu hawe nta rubanza.

Wenda cyangwa si na ho iwabo
Ni irya nganzo igera aho ishatse
Ifasha izo nkuke guca imitaga
Ziruhutsa ko ejo buzacya
Iwabo ubukungu bujejeta?

Ni amahire ibyo ubwo mubizi
Mumpe ibyanjye ngume aha iwacu
Kuko nagiye iwanyu numva
Naba nanjye mbaye impunzi
Mwe mutimaje iwanyu mwaka.

Mwinyigisha gukunda iwanyu
Iwacu mpazi ahubwo mwebwe
Byaba byiza iwanyu baje
Bakabajyana ndabona mwebwe
Mwaranambye umuhana w'aha.

Na ko ndashyenga inzira ijya iwanyu
Ni igikoko hambavu bambe
Namwe ubwanyu murayitinya
Ntikinabazi ngo kibabere
Mu isi yanjye ni ho mwihinda.

Muraharamba mukahazonga
Kandi muzi ngo si ho iwanyu
N’ubabwiye ngo muge iwanyu
Mukamutwama ngo arabashenye
Nyamara bwacya ngo isi y'icumbi.

Nk'aho iwanyu mutanasura
Nyoberwa cyane icyo muhashaka
N'abo mwiga bahahanze
Kugeza n’ubu bataharangwa
Kandi n'ino mutabareba.

Ngaho ngo mwebwe muzahatura
Ngo habe ahanyu murye amatunda
Ngo so ubabyara si uyu w'ino
Ngo iyo ni yo ari mu iryo tuze
Ariko rikinze ibihe n'ibindi.

Simbajoye njye ndabakeje
Mu izo ndoto mutajya mwitsa
N’ubabwiye ibihaganisha
Mukamusenga mutamujoye
N'indasago ntimuzitinye.

Amanjwe yose ntimugitinya
Nta kabanga mugira ukundi
Umwana wize abasoma ubwonko
Ubundi imari mukamuhunda
Ngo uwo so wanyu amutume mwumve.

Nk'aho hantu so wababyaye
Atasunukwa avugana namwe
Ngo bibe ngombwa atume undi muntu
Byaba kandi no kumubwira
Mugaca hirya ngo ku muhuza.

Nk’aho wenda ururimi rwanyu
Nta rwo bazi babasemura
Cyangwa wenda ubusabe bwanyu
Bitari ngombwa kugera iwanyu
Cyangwa wenda ntimunahazwi?

Njye ino aha iwacu nta bahuza
Data muzi indoro n'ingendo
Njye kumubwira aba ari we nanjye
Twaritora inyagwa y'icyaka
Tukayitsemba ikavuza induru.

Mu isahaha imaze imitaga
Mwanga iwanyu ngo si ho iwanyu
Iwanyu hanyu hatabashaka
Kandi namwe munabireba
Ariko ayo maso mukayafunga.

Ntawushaka kumva impamvu
Na ko ngo iwanyu bazira cyane
Umuntu wese uvuga ku byaho
Byanarimba bakamutsemba
Ngo avuze ubwiru bitari ngombwa.

Cyakora ubanza muri n'abaho
Kuko amabanga mumena iteka
Muyaririmba buri dakika
Mumeze nkanjye mwanayonga
Twa tubindi twamenwa rwose.

Gusa njye iyaba iyo ari ho iwanyu
Mukaba mwumva munahakunze
Mwata iby'aha nk'uko numva
Buri mutaga mubiririmba
Ab'ino twebwe tukabitunga.

Na ko nanone ndimo ndashyenga,
Iwanyu handi haba ahahe
Ko ari mitingi ineza amaso
Ngo murye utwanyu muye n’utwacu
Ngo turabitsa ahandi mama.

Rwose iwanyu nta bwo mpanze
Ariko unarebye uko muharata
Ishyamba si ryeru ndahakemanga
Namwe kandi nzi ko ari nk’uko
Usibye ubwoba babateye.

Reka ndorere kuvuga cyane
Bitaba itiku nkamera nkamwe
Mwanga inturo ngo aha indoto
Umunsi iwacu habahaze
Nzaba indeba uko mubigenza. 




Read More »

Ishavu Ryanjye - Poem by Mwalimu LAKHPIN






Nta kenge nta ko
Nta buzare nta bwo
Nta mahirwe nta yo
Ni ukureba ngenda
Ntazi n’iyo ngiye.

Singikundwa ukundi
Sinkibeshywa kandi
Singitinywa rwose
Sinatunze ngo nibwe
Sinashonje wenda.

Sinzi aho ndi nanjye
Nubwo mpazi bwose
Sinashaka kuhumva
Nubwo nduzi mpatuye
Sinzi ikibazo cyanjye.

Singikunda ukundi
Nanjye ubwanjye ashwiya
Ndetse n’irungu ni uko
Sinkirota ukundi
Ngoheke ryari ubundi ?

Ntawunkeka uburara
Nta cyo nishe urebye
N’ibyo nkiza ni nta byo
Ndi igicucu kibizi
Umuhigi utafatisha.

Sinkibaye intwari
Sinabaye ikigwari
Nta cyo nzaba urebye
Sinkibaye umutware
Sinabaye umuganji.

Sinkigiye kwiga
Nanabyiga kandi
Nakoresha ubwenge
Ngasiba byose nize
Ngo mbe ikizeze ndebe.

Singisanze Imana
Sinasanze Shitani
Sinkinagumye ku isi
Sinzi n’aho ngiye
Sinzi niba nagenda.

Nta mutuzo ntunze
Nubwo ntuje iwanjye
Nta mutungo ntunze
Uretse agahinda kica
Nubwo mbizi ntapfa.

Nta mahane ntera
Nta n’imigeri ntera
Wanga cyangwa ukunze
Mbabaza amahoro ahinde
Nacuze intimba kera.

Singikunze ukundi
Nubwo byose ari uko
Sinkibaye njyewe
Nta n’uwundi naba
Nubwo nshonje uruhimbi.

Sinkibeshye ukundi
Nubwo ndora bitunga
Bikanakundwa cyane
Abahiga abandi mu ibyo
Ari bo bakunzwe hose.

Nshobewe n’ibyo ntazi
Nanjye ndimo muri ibyo
Mbuze uwo mbwira wundi
Nubwo mbaye mubonye
Byamukanga akazibukira.

Yampfa agasoni kandi
Agaseka haca iminsi
Ashobewe kurusha nanjye
Akumva nanjwa atumva
Insobe y’ubwige ndwaye.

Sinkigoye Imana
Nyisaba ibyayigoye
Kandi nanjye ndeba,
Sinkinyoye akagwa
Nubwo kitsa intimba.

Sinkibaye umuhanzi
Nubwo mbirwaye cyane
Nzarya utwanjye ndyame
Nubwo nta two nshyenga
Mbeshye ubwonko ndote.

Nasaze nazubaye
Sinzi ibi iyo bivuye
Amibazo sinzi nanjye
Umukiro wayo sinzi
Iremezo ryayo sinzi.

Nzarya umunyu mwinshi
Njye mu mahindu nyonge
Cyangwa nkunde ihoho
Ndigemo wese nyenge
Njye nanjye nuko ngo me!


Read More »