Ndi nde? - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Nakabaye ndi nde?
None se ubu bwo ndi nde?
Ko ikibazo cyanzubaje
Ntazi niba n’abandi
Haza uwampa inama?

Ni nde watumye ndi aha
Ngo ahari mubaze impamvu
Ari uku we yabishatse
Ntampe amahirwe n’amwe
Yo kuba naba ndi undi?

Byaba ari iki guhirwa
Ko inshoza ururimi rumpa
Idatoranya ivuko n’imbo
None nkaba ibyo ndeba
Abantu bagena byose?

Nshaka kumenya umuntu
Wifashe nta soni habe
Ngo nitwa Muhire maye
Ryamfata akumva ntakwiye
Guhirwa n’ubwuzu ankwiye.

Nshaka kurya akagati
Byose bigakereta
Nanamira ku tuzi
Nkumva ari umuneri
Ntasubira n’ejo.

Ngenda nta ho ngiye
Nkaza nta ho mvuye
Ntsindwa nta rubanza
Nsinda ntananyoye
Sinshamaje rwose.

Nzahajwe n’imigambi
Ingingo narazirunze
Ngize ngo nsenze Imana
Nshaya mu ya ruzungu
Mbibonye inyoheye iwacu.

Nshaka kubaza data
Impamvu atari we data
Kandi kaba na data
Ngo ambwire data wundi
Menye uwo nshinja nyawe.

Nsanzwe ndi umuhombyi
Witwa umwige umwaye
Wimwa utwamwa hose
Nta cyo nzi kibitera
Ntazi iyo ituze rituye.

Nshaka kumenya impamvu
Nagwije amashuri nca akenge
Ngakwiza umurava n’umwanya
None nkaba ndi nta we
Nta mukoresha unshima.

Nshaka kubaza Imana
Ya Shyundu na we Rugwiza
Ya za Bufundu, Bunyambi
Yo yamenya amibazo yange
Ntinzize ubwige yanteye.

Nshaka kuba undi muntu
Wizihiye gukundwa
Winamye mu mahirwe
Simbe mbarubukeye,
Nshaka ifoto ndi “Bwana”!



No comments:

Post a Comment