Ishavu Ryanjye - Poem by Mwalimu LAKHPIN






Nta kenge nta ko
Nta buzare nta bwo
Nta mahirwe nta yo
Ni ukureba ngenda
Ntazi n’iyo ngiye.

Singikundwa ukundi
Sinkibeshywa kandi
Singitinywa rwose
Sinatunze ngo nibwe
Sinashonje wenda.

Sinzi aho ndi nanjye
Nubwo mpazi bwose
Sinashaka kuhumva
Nubwo nduzi mpatuye
Sinzi ikibazo cyanjye.

Singikunda ukundi
Nanjye ubwanjye ashwiya
Ndetse n’irungu ni uko
Sinkirota ukundi
Ngoheke ryari ubundi ?

Ntawunkeka uburara
Nta cyo nishe urebye
N’ibyo nkiza ni nta byo
Ndi igicucu kibizi
Umuhigi utafatisha.

Sinkibaye intwari
Sinabaye ikigwari
Nta cyo nzaba urebye
Sinkibaye umutware
Sinabaye umuganji.

Sinkigiye kwiga
Nanabyiga kandi
Nakoresha ubwenge
Ngasiba byose nize
Ngo mbe ikizeze ndebe.

Singisanze Imana
Sinasanze Shitani
Sinkinagumye ku isi
Sinzi n’aho ngiye
Sinzi niba nagenda.

Nta mutuzo ntunze
Nubwo ntuje iwanjye
Nta mutungo ntunze
Uretse agahinda kica
Nubwo mbizi ntapfa.

Nta mahane ntera
Nta n’imigeri ntera
Wanga cyangwa ukunze
Mbabaza amahoro ahinde
Nacuze intimba kera.

Singikunze ukundi
Nubwo byose ari uko
Sinkibaye njyewe
Nta n’uwundi naba
Nubwo nshonje uruhimbi.

Sinkibeshye ukundi
Nubwo ndora bitunga
Bikanakundwa cyane
Abahiga abandi mu ibyo
Ari bo bakunzwe hose.

Nshobewe n’ibyo ntazi
Nanjye ndimo muri ibyo
Mbuze uwo mbwira wundi
Nubwo mbaye mubonye
Byamukanga akazibukira.

Yampfa agasoni kandi
Agaseka haca iminsi
Ashobewe kurusha nanjye
Akumva nanjwa atumva
Insobe y’ubwige ndwaye.

Sinkigoye Imana
Nyisaba ibyayigoye
Kandi nanjye ndeba,
Sinkinyoye akagwa
Nubwo kitsa intimba.

Sinkibaye umuhanzi
Nubwo mbirwaye cyane
Nzarya utwanjye ndyame
Nubwo nta two nshyenga
Mbeshye ubwonko ndote.

Nasaze nazubaye
Sinzi ibi iyo bivuye
Amibazo sinzi nanjye
Umukiro wayo sinzi
Iremezo ryayo sinzi.

Nzarya umunyu mwinshi
Njye mu mahindu nyonge
Cyangwa nkunde ihoho
Ndigemo wese nyenge
Njye nanjye nuko ngo me!


No comments:

Post a Comment