Naba Uwa Nde? - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Ndidegembya nkijya iteka
Nkumva naba ukwange ahange
Ncunga iryange zamu rwose
Nkiha inama nkikoresha
Nimye abantu bose amaso.

Naba uwa nde ntaye mwebwe?
Naba icyanzwe cya rucyoomwâ
Cya makenga acyahwa akejwe,
Ngenda ingendo igetura amenge
Ndi ubugenge imungu zishe.

Naba itongo mu mpu zose
Ntawumpeza ahubwo mpungwa
Nta mahirwe anyambika inkindi
Ndi icyo ntazi rwaserera
Ndi nk'akavumbi iyo imvura iguye.

Naba umwanda indinde indenze
Indaro ndase ikantamaza,
Nayatora amashashi rwose
Ndi yayu nyenga ndusha sukari
Amaganya yose atuye iwange.

Naba nta we mwabishenye
Naho naba mpatse Mirenge
Irungu ryanyu ryanta iwaga
Ubwuzu mwisa nkaba mbuhombye
Ndwaye ubworo inzara ica ibintu.

Uw’Imana n’ijuru se ?
Nsenge cyane mpange ingendo
Nange iby’isi ariko mbitunge
Nigire kandi impunzi iwange ?
Sinkabeshye akageni nk’ako.

Numva napfa nkaba nkirutse
Nkitse ibyago byose by'ino
Nkaba nkirutse ingoyi z'iminsi
N'amavunane ampoza mu cyaka,
Mbega ngatuza ngeze iyo bweze.

Nkumva ngiye ntaba mpombye
Cyane cyane nsize nabyaye
Ngo izina ryange rihore rizwi,
N'aho ngiye nge mbiharata
Ko iyo navuye nagize ijambo.

Birabareba abange bose
Ari ababeshya n'abatabeshya,
Amarira menshi yabazonga
Ntanabireba nubwo wumva
Ngo Basote ngiye bakinkeneye.

Nuko naba nashize akuka
Nababwira guhora bose
Byabagora ngasaba ijambo
Nti namwe muze mureke itiku,
Gusa ndashyenga nta n'uwaza.

Umutima wange urira uko uteye
Ku bw'amasimbi yancuze ubwenge,
Najijisha ngo ncume intambwe
Inzozi nashenye umutwe zikesa
Intimba ikanga igakara ndeba.

Kuba ikitazwi ndi no mu banzi
N'ibyo nkwiye simbikwirwe,
N'aho ngiye nkiyakira
N'ibyo ndeba mba ntanashaka
N'imico impiga ngo nyige yose.

Naba nsanze iyobera mwumva
Ribirukansa impinga zose
Rimwe ritinya kubazwa ibyaryo
Inyoboke zaryo zirisha ijambo,
Ntawe mpazi ntawuhanzi!

Sintsiruye nge ni mwe ndeba.
Mbazi mwese mu ntaganzwa,
Uwabaveba namucyaha
Nkamukukumba nkamuta hirya
Yasubira nkamuta ishyanga.

Ngumye ahangaha nge ni ho iwacu
Icyanze umunsi kiba igihuma
Kugwa iyo ntazi nsize nge aho nzi
Biragatsindwa bibure iyago,
Nzaharamba birabareba!

Mwankemesha mwanzubaza
Mwabitinza mwantebutsa
Simbaveba igihe n'icyacyo
Ndazi neza ko ari nge namwe
Uwanyu ndebwa indoro ishamaje.



No comments:

Post a Comment