Mu Isi, Inturo Yanjye - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mu isi yanjye mwanga cyane
Mwijijisha ngo si ho iwanyu
Njye ni ho hantu hamwe rukumbi
Nganya ngo ihirwe rimpe ikunde
Nubwo ndeba nta kanunu.

Mbyuka iteka nta rubanza
Nkihumura ndamutsa abandi
Twa turirimbo twinyigimbya
Hashize akanya imbeho igatera
Nibaza cyane iby'uwo munsi.

Bamwe bahanga mbona duhura
Ivumbi ryinshi ryabarenze
Na ko agatutu ari igitero
Ibya misiyoni babitaye
Icyaduhuje ari ifaranga.

Barironka intego ari imwe
Ngo inzu bahahane n'udusambu
Ababo kera bazabe heza
Na yo amashuri bayaminuza
Bwacya nkumva banga mu isi.

Wenda ahari iryo juru ryabo
Ni ibyo twebwe bakadukinga
Ngo igihe cyose tugane cyane
Za nyigisho ndemyamisango
Z'uko mu isi ari agacumbi.

Nk'uzi iwabo mbaye njyewe
Nava mu isi nkajya iyo iwacu
Iby'ino byose mparira ab'ino
Kuko biryoha by'umunovera
Iwanyu hawe nta rubanza.

Wenda cyangwa si na ho iwabo
Ni irya nganzo igera aho ishatse
Ifasha izo nkuke guca imitaga
Ziruhutsa ko ejo buzacya
Iwabo ubukungu bujejeta?

Ni amahire ibyo ubwo mubizi
Mumpe ibyanjye ngume aha iwacu
Kuko nagiye iwanyu numva
Naba nanjye mbaye impunzi
Mwe mutimaje iwanyu mwaka.

Mwinyigisha gukunda iwanyu
Iwacu mpazi ahubwo mwebwe
Byaba byiza iwanyu baje
Bakabajyana ndabona mwebwe
Mwaranambye umuhana w'aha.

Na ko ndashyenga inzira ijya iwanyu
Ni igikoko hambavu bambe
Namwe ubwanyu murayitinya
Ntikinabazi ngo kibabere
Mu isi yanjye ni ho mwihinda.

Muraharamba mukahazonga
Kandi muzi ngo si ho iwanyu
N’ubabwiye ngo muge iwanyu
Mukamutwama ngo arabashenye
Nyamara bwacya ngo isi y'icumbi.

Nk'aho iwanyu mutanasura
Nyoberwa cyane icyo muhashaka
N'abo mwiga bahahanze
Kugeza n’ubu bataharangwa
Kandi n'ino mutabareba.

Ngaho ngo mwebwe muzahatura
Ngo habe ahanyu murye amatunda
Ngo so ubabyara si uyu w'ino
Ngo iyo ni yo ari mu iryo tuze
Ariko rikinze ibihe n'ibindi.

Simbajoye njye ndabakeje
Mu izo ndoto mutajya mwitsa
N’ubabwiye ibihaganisha
Mukamusenga mutamujoye
N'indasago ntimuzitinye.

Amanjwe yose ntimugitinya
Nta kabanga mugira ukundi
Umwana wize abasoma ubwonko
Ubundi imari mukamuhunda
Ngo uwo so wanyu amutume mwumve.

Nk'aho hantu so wababyaye
Atasunukwa avugana namwe
Ngo bibe ngombwa atume undi muntu
Byaba kandi no kumubwira
Mugaca hirya ngo ku muhuza.

Nk’aho wenda ururimi rwanyu
Nta rwo bazi babasemura
Cyangwa wenda ubusabe bwanyu
Bitari ngombwa kugera iwanyu
Cyangwa wenda ntimunahazwi?

Njye ino aha iwacu nta bahuza
Data muzi indoro n'ingendo
Njye kumubwira aba ari we nanjye
Twaritora inyagwa y'icyaka
Tukayitsemba ikavuza induru.

Mu isahaha imaze imitaga
Mwanga iwanyu ngo si ho iwanyu
Iwanyu hanyu hatabashaka
Kandi namwe munabireba
Ariko ayo maso mukayafunga.

Ntawushaka kumva impamvu
Na ko ngo iwanyu bazira cyane
Umuntu wese uvuga ku byaho
Byanarimba bakamutsemba
Ngo avuze ubwiru bitari ngombwa.

Cyakora ubanza muri n'abaho
Kuko amabanga mumena iteka
Muyaririmba buri dakika
Mumeze nkanjye mwanayonga
Twa tubindi twamenwa rwose.

Gusa njye iyaba iyo ari ho iwanyu
Mukaba mwumva munahakunze
Mwata iby'aha nk'uko numva
Buri mutaga mubiririmba
Ab'ino twebwe tukabitunga.

Na ko nanone ndimo ndashyenga,
Iwanyu handi haba ahahe
Ko ari mitingi ineza amaso
Ngo murye utwanyu muye n’utwacu
Ngo turabitsa ahandi mama.

Rwose iwanyu nta bwo mpanze
Ariko unarebye uko muharata
Ishyamba si ryeru ndahakemanga
Namwe kandi nzi ko ari nk’uko
Usibye ubwoba babateye.

Reka ndorere kuvuga cyane
Bitaba itiku nkamera nkamwe
Mwanga inturo ngo aha indoto
Umunsi iwacu habahaze
Nzaba indeba uko mubigenza. 




Read More »

Ishavu Ryanjye - Poem by Mwalimu LAKHPIN






Nta kenge nta ko
Nta buzare nta bwo
Nta mahirwe nta yo
Ni ukureba ngenda
Ntazi n’iyo ngiye.

Singikundwa ukundi
Sinkibeshywa kandi
Singitinywa rwose
Sinatunze ngo nibwe
Sinashonje wenda.

Sinzi aho ndi nanjye
Nubwo mpazi bwose
Sinashaka kuhumva
Nubwo nduzi mpatuye
Sinzi ikibazo cyanjye.

Singikunda ukundi
Nanjye ubwanjye ashwiya
Ndetse n’irungu ni uko
Sinkirota ukundi
Ngoheke ryari ubundi ?

Ntawunkeka uburara
Nta cyo nishe urebye
N’ibyo nkiza ni nta byo
Ndi igicucu kibizi
Umuhigi utafatisha.

Sinkibaye intwari
Sinabaye ikigwari
Nta cyo nzaba urebye
Sinkibaye umutware
Sinabaye umuganji.

Sinkigiye kwiga
Nanabyiga kandi
Nakoresha ubwenge
Ngasiba byose nize
Ngo mbe ikizeze ndebe.

Singisanze Imana
Sinasanze Shitani
Sinkinagumye ku isi
Sinzi n’aho ngiye
Sinzi niba nagenda.

Nta mutuzo ntunze
Nubwo ntuje iwanjye
Nta mutungo ntunze
Uretse agahinda kica
Nubwo mbizi ntapfa.

Nta mahane ntera
Nta n’imigeri ntera
Wanga cyangwa ukunze
Mbabaza amahoro ahinde
Nacuze intimba kera.

Singikunze ukundi
Nubwo byose ari uko
Sinkibaye njyewe
Nta n’uwundi naba
Nubwo nshonje uruhimbi.

Sinkibeshye ukundi
Nubwo ndora bitunga
Bikanakundwa cyane
Abahiga abandi mu ibyo
Ari bo bakunzwe hose.

Nshobewe n’ibyo ntazi
Nanjye ndimo muri ibyo
Mbuze uwo mbwira wundi
Nubwo mbaye mubonye
Byamukanga akazibukira.

Yampfa agasoni kandi
Agaseka haca iminsi
Ashobewe kurusha nanjye
Akumva nanjwa atumva
Insobe y’ubwige ndwaye.

Sinkigoye Imana
Nyisaba ibyayigoye
Kandi nanjye ndeba,
Sinkinyoye akagwa
Nubwo kitsa intimba.

Sinkibaye umuhanzi
Nubwo mbirwaye cyane
Nzarya utwanjye ndyame
Nubwo nta two nshyenga
Mbeshye ubwonko ndote.

Nasaze nazubaye
Sinzi ibi iyo bivuye
Amibazo sinzi nanjye
Umukiro wayo sinzi
Iremezo ryayo sinzi.

Nzarya umunyu mwinshi
Njye mu mahindu nyonge
Cyangwa nkunde ihoho
Ndigemo wese nyenge
Njye nanjye nuko ngo me!


Read More »

Icyicuzo Mpfabusa - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mama abyuka ansukaho amazi
Sinzi umunsi yambyukije neza
Nkajya kuvoma urume ari rwose
Urujerekani runduta ubwinshi
Ariko ndubyimba ngo ntakonorwa.

Nkavayo ansanganya ikirepe
Na najoro ngo ubwatsi bw’inka
Nabutura bakambaza icyarire
Nakigwiza ngo siga ukuye ibijumba
Nuko uwo munsi ngasiba ishuri.

Abandi bana ababyeyi babo
Babazana kwiga barabakunda
Bazana impamba nge nta n’itushi,
Nge baratanye sinzi ibyabo
Ndi nk’umupira bahanahana.

Nakuze nkeka ko uwo tubana
Yari we mama untuka ubutitsa
Ntarya ntanakina nk’abandi
None nasanze ngo ari mukadata
Data tubana we mbona ntamuzi.

Hummmh! Amibazo ansumbye ubwonko!

Kera ngewe na mama
Nta rukungu twe tuzi
Dukundana cyane urwunge
Ntaho najya atazi
Duterana inkunga tugwiye.

Ubupfura rwose numva
Anshaka nkaza ntanga
Mubwira amabanga yose
Ubwoba bwe nange mbuzi
Ntamubeshya mbitinya.

Antuma ntebuka ndi bwenge
Tugendana hose nk'impanga
Mutura ibihozo akunda
Mwubaha cyane birenze
Ihobe rye ari umurunga.

None nabaye icyo ntazi
Sinkimugisha inama
Ntajya anshaka sinaza
Singishaka ampanura
Imihana iranzi we ntanzi.

Agahinda mutera kuri ubu
Nange ubwange karandya
Arasenga ngo ntahe iwacu
Nazereye nywa zose
Ndi aho mubeshya ngo ndaje.

Sinzi nange icyamaze ubwoba
Ubwenge bwo nta bwo ndagana ahaga
Ndaganya nubwo izima ndikunze
Mama antaye naba icyanzwe
Nubwo ingoyi ye inuma.

Gusa na maman dora ni kasha
Ibyamuteye nta bwo mbizi
Agira agahenge gusa iyo nana
N’iyo ndiye bimurya ahantu
Ndetse akabimpa inkoni zirisha.

Nshaka kutamubeshya
Numva ngarutse iwacu
Iby’ubu bihenebeza
Bikandeshya ntanabizi
Simenye ko nabeshye.

Tubana atansha iryera
Simbona uko mubwira
Yuko nanamukunda
Umwanya uba ari mukeya
Umuhigo ndi gusarisha.

Numva arira ubutitsa
Ngatinya kumuha ihobe
Kandi ari nge ubitera
Atambona ngo tuyage
Ngo ancyahe umutima utuze.

Uko iminsi incuma mba uwundi
Atigeze amenya habe
Ndareba mugize intabwa
Nge ndi intyi kanyamahanga
Duhuzwa na terefoni.


Read More »

Gica Iyo Asenga - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mana Data mugababugingo
Mubyeyi unkunda nange nkunda
Ngushimiye ibyo wankoreye ndi aha
N'ibyo utakoze sinkuveba nubwo
Nari nzi ko byakagombye kuba byarakozwe.

Warandinganye urandindagiza ndashoberwa
Ucira icyanzu twa tuzingo mbura aho ndeba
Ka kanyaryenge sinamenye aho ukanyujije
Kandi Mana abo bonyine iyo ubangabiza
Ububisha bwange mba narabukijijwe.

None reba ubu ndavamo umwuka
Ntawundeba bo ntibananzi
Warabakinze bamenya ibyange
Ko nabahize kuva mu bwana
None abange mbasize ahaga.

Nararutanze nditaranga
Banuma ndeba nk'abatareba
Ndaya hose amanywa y'ihangu
N'uwo nashatse andeka abiruzi
Inshyi namuhonda ntajya azumva.

Ubu na rubanda ntawunsura
Abana bange na bo ashwi data
Uwo nitabaje antera utwatsi
Ngo ndi ikirozi k'igisahiranda
Ibyo ndyanira mbihumamo rukumbi.

Nange sinzi ingamba ndwana
Nta faranga nkigira urebye
Kuko utwo mbonye ntanakubeshye
Abapfumu bazi itariki yange
Sinkibasha kunywa akabyeri. 

Singisenga uretse uyu munsi
Nkugannye rwose ngo unkize icyavu.
Nta kigenda ndarembera
Umubiri urera nta na muringa
Sinzi iyo nzagwa ndasembera.

Rero Mana mubyeyi unkunda
Ndamira none mere nk’abandi
Mpange gahunda zicemo zose
Abanjinyora ubabuze ijambo
Nibikugora ureke nkuyambe. 



Read More »