Umutima w'Imfubyi Watanze Umutwe w'Umusaza Kumera Imvi

Uyu ni umugani uzwi mu Kinyarwanda cyane kandi urakoreshwa mu ngeri nyinshi z'Abanyarwanda. Ukunda gucibwa akenshi iyo abantu barebye nk'umwana w'imfubyi bakamugirira impuhwe bitewe n'ibikorwa by'ubudashyikirwa akoze kandi atabikekerwagaho ugendeye ku bibazo yakagombye kuba afite bimubuza kugira irindi terambere yageraho. Iyo abashije kurenga ibyo rero abantu bamureba baca uwo mugani iyo hagize uwibaza ukuntu yakora ibyo bintu.

Umwana w'imfubyi aba yarabayeho ubuzima bugoye cyane kurusha n'umusaza wujuje imvi ku mutwe kubera inshingano aba yarafashe akiri muto zimusaba gutekereza/gukora nk'umuntu mukuru imburagihe. Na none ushobora kuwuca ari nko kubwira abandi ko ibyo babona akora (umwana w'imfubyi) bidasanzwe byakagombye kuba bikorwa n'abantu bakuze abishobora kubera ubupfubyi. Nyamara koko ntibiri hirya y'ukuri nyako na gato kuko niba umuntu arera abana be yibyariye kandi ageze igihe afite  ubwo bushobozi, agahangayika kubw'urugo yubatse,...Imfubyi na yo igahangayika iyo ifite barumuna bayo bayitezeho amaramuko kandi yari ikiri mu gihe ikeneye ubiyikorera, ukongeraho ko n'ubwo bufasha bene se baba basaba na yo iba ibukeneye,...byerekana ko burya umwana ubaye imfubyi ashobora no kugira ubwenge kuruta wa wundi ushaje ariko wabayeho ibintu bye byose byikora. Urugero: Niba abandi bashaka kwiga kandi ari we babaza, uwo mwana na we aba abikeneye mu gihe umugabo mu rugo rwe we inshingano ye n'ubundi iba ari iyo kurera abana ndetse ataba agikeneye kwiga nk'abana be. Uko yirwanaho, akemura ibibazo mu mibereho,uko abana n'abandi bitandukanye n'uko wabona umugabo w'igishongore afite inshuti nyinshi ashagawe kandi ntibinatangaje kuko hari ubushobozi bundi uwo mugabo aba afite yatakaza mu bantu umwana w'imfubyi atakozaho n'imitwe y'intoki.

Ikindi twakwibaza ni uburyo tubona/twumva kenshi na kenshi abantu ngo ingo zabo zasenyutse kandi ari bakuru, bazi ubwenge, bafite ubushobozi bwose buhagije bifatitse ariko tugahora tubona abana birera babana mu mahoro kandi bafite ibibazo byakabaryanishije harimo n'ubukene nk'uko bamwe bajya bibeshya ko ari byo bisenya.




No comments:

Post a Comment