Inshoza y'Uburinganire n'Ubwuzuzanye

Uburyo bwo kureba itandukaniro ry’abantu hagamijwe gukuraho ubusumbane muri bo.
Ikibazo cyakwibazwa: Kuki ku isi hose umugore ahora ari inyuma? Mu Rwanda rufite miliyoni cumi n’imwe z’abaturage, 51% ni abagore nk’uko byagaragaye muri raporo ya MINALOC 2014 na ho 49% ni abagabo. Byumvikane ngo iyo abantu 51%  bakennye baba bahanze amaso ba bandi 49% basigaye. Ese biroroshye ko abantu mirongo ine n’ikenda(49) bahaza abantu ijana(100)? Uwo ari we wese aha yakwiha igisubizo. N'iyo babishobora, nta bwo byaba ari ikintu kizaramba cyangwa kinaboroheye na mba. Gender( ubumuntu gore/gabo) rero ni iki? Ni isura umuntu ahabwa n’umuryango avukiyemo kandi agakuriramo. Na ho rero igitsina ni urugingo rw'umubiri rugaragaza ko umuntu ari umukobwa cyangwa ko ari umuhungu. Ni igice cy'umubiri gishingirwaho mu iyororoka ry'abantu. 

Reka aha turebe bimwe mu byo impande zombi zikunda (umugabo/umugore) ari na bwo turanamenya icyo buri rumwe rugomba urundi. 

ABAGABO
ABAGORE
Icyubahiro
Gukundwakazwa/guteteshwa
Ubutware/ubuyobozi
Amahoro no kwihangana
Kwitabwaho no kurya neza
Gukora ibintu bitavunanye
Gutsimbarara/kutava ku izima
Kwiyitaho/kurimba
Ubukire (ifaranga)
Gukunda abana n’abagabo


Ibyo banga:

ABAGABO
ABAGORE
Gucibwa inyuma
Ubuharike
Agasuzuguro
Gutotezwa/guhohoterwa
Gukurikiranwa cyane/kugenzurwa
Kutumvwa

Muri rusange abagabo bakunda “icyubahiro” abagore bagakunda “gukundwakazwa no kwitabwaho”. Ibi bishatse kwerekana ko umugabo abaye akunze umugore we, yakubahwa. Kandi umugore abaye yubashye akubahisha umugabo we, na we yakundwakazwa. Icyo aba bantu bahuriyeho bose rero ni "amahoro".

Hari ibintu bitagomba kwitiranywa rero mu iyi nshoza:

          SEX (Igitsina)
    GENDER (ubumuntu-gore/gabo)
Biravukanwa
Urugero: Gutwita, konsa, gutera inda,…
Biratozwa
Urugero: kwita ku mwana, kugaburira abana, gukubura,…
Ntibihinduka (umubiri)
Birahinduka
Urugero:   - Gutunga urugo
                - Umuco
                - Ikoranabuhanga
                - Kwiga
                - Impinduka ku isi
                - Intambara/amakimbirane…
Ahantu hose ni bimwe
Biterwa n’akarere,imico n’igihe

IkitonderwaKuba rero aba bantu nk’uko bigaragara haruguru batandukanye sosiyeti ntibashe kubigenzura neza, bibyara: Ubusumbane (imbalance), Ivangura (discrimination), Akarengane no guhohoterwa , Kudindira mu iterambere (ubukene), Guhutazwa k’uburenganzira n'ibindi. 


1 comment:

  1. Ubu busobanuro ndabona ari butaraga ntaho bihuriye n'uko njya numva bamwe babifata ukwabo no mu nzira zabo bwite.

    ReplyDelete