
Ndidegembya nkijya itekaNkumva naba ukwange ahangeNcunga iryange zamu rwoseNkiha inama nkikoreshaNimye abantu bose amaso. Naba uwa nde ntaye mwebwe?Naba icyanzwe cya rucyoomwâCya makenga acyahwa akejwe,Ngenda ingendo igetura amengeNdi ubugenge imungu zishe. Naba itongo mu mpu zoseNtawumpeza ahubwo mpungwaNta mahirwe anyambika inkindiNdi icyo ntazi rwasereraNdi nk'akavumbi iyo imvura iguye. Naba umwanda...