Umwari Wa Mutangana by Mwalimu LAKHPIN

Rebe ndangamira ryuje ubututu
Ritunze umutuzo iteka ryose
Biterera amatama atunze yose
Gutengerana ubutuze atitsa
Itara atwaye riruta itoto.

Wanze indyarya unkunda utanga
Untora mu bandi untera ubwema
Untera kwanga bamwe b’indyarya
Bamwe bakundira amafaranga
Ashize bose bakaguhunga

Rebe ndangamira ntaganzwa
Ubaye umwumba wange wose
Mbumbatiye umubyimba wese
Ngo urambane nange iteka
Ngukwere isura yawe isabanye

Ngwino nkuraze mwiza wange
Ngwa mu gituza ucurike amaso
Urwo rutanganwa turupfane
Tutarutwarwa na yo amatage
Duhore tweze imbuto z’ingenzi

Na yo amagambo urage uyaryoshya
N’ubusugi usendereje mu maso
Inshuti zawe zifate itiku
Ngo zidutanye tutazisumba
Ntizibibashe kuko wankunze

Turagasangira na yo amazi
Aho atanyobwa ho ni mu mwaga
Maze nkurote nkurora wese
Mfate urukundo naruguhunda
Ndusukwe nawe mutesi wange.

Menye ibyo ukunda rugori rwiza
Na byo ibyo nkunda ubimenye byose
Umugobe uzaza tube duhaze
Ibyano byawe ntibimunge
No kwizerana turi nk’abandi.

Reka ngukunde birute iby’ejo
Utwo tugambo tuneza nkunda
Mpore ngukumbuye iminwe yawe
Nta nkumbi zitabitse mu rwacu
Nzire igihunga untamike utuzi

Mpa urwo rukumbi mwiza wange
Naruguhaye nkibikubwira
Ubwo nkubwira nti umva mukunzi
Maze iyi minsi ikaba idusanze
Ntsikiye cyane kimwe wambitse

Nguhaye wese isanzure
Kandi ndazi nawe ni uko
Sasa agasuna dusaye twembi
Ndahiye nshyenga bimwe bishima
Ruyange rwuje urwuri rwange

Hirwe rihimbye rihora aheza
Rihora ryenze burya buhozi
Wanze ubuhemu uheza abandi
Umponga impamba y’ukuri kwawe
Sinaguhombye uri rudasendwa

Umuze nsanze utawuzimana
Nzira no kumva ugumya nka bose
Na bwo kuzarira ubizimbe
Umpoze umpunze iryo rugu ryawe
Inseko yawe na yo inyakire

Mwari mwiza wa Mutangana
Turo ryo mu itiro rigutuwe
Umutoni utanganwa mu batoya
Tetero ryita kuwaritoye
Tora utohagire mu cyate.

Tiro ritunze iteto ritakwa
Rwatabyate mu mutima
Mpa urukundo nzagusiga
Saro rinsakira, nso,nsereko insumbije inso
Nzajya aho nkeka nagusanga

Umunsi umbwira karya kajambo
Mbona ko unkunda by’ukuri kandi
Naragukunze nka kurya kw'ifi
Narakurebye nk’igishushanyo
Mbura aho nkwirwa kuko wantashye

Nageze iwacu ari mu kabwibwi
Ngerayo inkweto zizira akondo
Kuko nagendaga mu birere
Njya mu mashusha hamwe n’inkweto
Mbyina ndahimbye iz’urunyenyeri

Ubwo uwo munsi sinanariye
Nafashe akanya ngusaba Imana
Ngo ijoro rindi ntirikurenze
Nti rike wenda ndi bugusange
Maze ngutake ndeke gusinda

Ryaratinze bishyira kera
Kubw’amahirwe nyoni zigambye
Ngira ngo uraje uri kuririmba
Dore ko uganza inyoni zibizi
Iryo jwi ryawe rizimya iryazo

Uruhebuza ni rwo ruhanga
Umusatsi wawe usana iyo sura
Ndira nkubonye nka cyo ikibumba
Inkesha nkesha ishusho nyamwinshi
N’indoro yawe ihogoza indebyi.

Gira uze unsange dore ndakumba
Rwogere nshaka uru rw’imitari
Mba iyo riterwa inkingi n’inkeke
Umva ko nshaka amafu ayo untera
Akari keza undere igituza.

Ubika amaso ndore ibyo byiza
Utambe inganji ndore iyo ngendo
N’ijoro hihi urimo agacanyi
Kamwe gasumbirirje igitondo
N’amanywa areba akazira kwira

Intoki zawe ni nk’umuringa
Uko zitonze aho ku kiganza
Zifutse idogo zizira indonyi
Iyo uzihunze amatama yange
Zisa na cyuki zikandembya

Imbaya nkawe sinakwanga
Urira neza nkarora urwayi
Ayo mabere ari nk’uruyego
Ibitugu byiza ni nk’akayeye
Koko uri mwiza uruta zeruji.                             
                 Par Lakhpin                                             

No comments:

Post a Comment