Impinga Itukuje Icyavu - Mwalimu LAKHPIN

Indoro nk'iyi basore b'ino            
Narayirebwe mbura aho nkwirwa
Haba abasaza b'i Nyamurango
Bahora bijimye mu gahanga
Ijwi rishima batarikurwa.

Habayo inkumya itajya ituza
Ya rukumbi ruhashya abandi
Mumararungu wa mukohonge
Wagize inama zikaba incyuro
N'urugo rwokamye abamusenga.

Impinga ituye iyifashe yose
Maze n'isuri iyimaze yose
Kuko n'uwaka uzira gucanwa
Inzoka mu nda zo ntizigamba
Kuko zitazi agacyo ko hanze.

Icyavu cyose kiraririmbwa
Ngo barayime kuko ibahana
Nka kurya kwezi gutuka abami
Bamwe b'ishyamba ngo bashye bose
Mu gice cyako gisa n'ibanza.

Nafashe impamba ngera iyo i Mwiza
Mbona Runyange n'abamureba
Bari gusenga ijoro nyamwinshi
Na ho Rutuza ati ntituranza
Iyi sahaha ni yo indya rwose.

Hashize iminsi nko mu kubanza
Rukumya impinga iba irahashinze
Iti gukunda ntibikarangwe
Ruhatwe ihaje irayibatwika
Ngo habe inyange zitavugishwa.

Maze ubwo inkingi iba rutagamba
Ingimbi zaho zibura igamba
Aho ziganje inshyi zikamora
Iyo abaryama babura irota
Ingeri iganje iti ndabarenze

Narahabaye mpamara iminsi
Ndetse mu mwaka mpava gakeya
Nti ese iyo nsangwa imenyera bose
Ibuza abana kuvuza ubwana
Irabajyana muri mubyeyi?

Nti aho ga mpinga naragukunze
Umenye rwose ko wari mwiza
Ariko umunsi ugira iyi ntego
Wasize isura isasiye icyago
Keretse umunsi ubuze rukumya

Si ugusinda si no guhanda
Si igusanza si no gusumya
Ni ugusenda umujinya-mwaga
Kuko iyi ngenga itagira ituza
Wenda n'ejo ikagira ituro.

Hinga ntimbe ntari bucyahwe
Ntari butabwe muri komini
Kuko iriboye ntajya mpacyurwa
Nkanswe iyo ngiyo muri mikwege
Ntajya mpareba inkuyo ya ngombwa.

Ubu narumiwe naca amenyo
Kuba aho hantu ni nk'umukanda
Uvuga icyanya bakagushwima
Ukuri kwawe ubwo ukaguhorwa
None mpaze gutegwa iminsi.

Nk'ubu nk'ejo nageze i Rwanda
Na ho iyo ndata Kigeze mwumva
Iba ari nyandwi mu kuba isonga
Abayituye ni bo babizi
Ndetse iyo nduru ibuza amahwemo.

Ndetse na n'ubu mfite agahinda
Kuko nyikunda ikaba indya indunda
Na wo umuhezo nkaba nywubana
Iyo nakunze imbuza gukunda
Imfata nk;inyana itari nziza.

Inka ziganje zifite isura
Maze ubwo umwaku uje ziratana
Imwe iba irwaye ubutaka yose
Hashize iminsi ibugeza izindi
None zose ubu zirarembye

Karabaye ubwo ziraranza
N'inkuyo yazo na yo iratabwa
Na two udushingwe ntitukigwira
N'ayajya injome ntiwayagwiza
Zimira yose ntizikirisha.

Kubw'iyi nkumya mfitiye ubwoba
Nsize dukeya kuko tugamba
Ntava aho mpimba imbyino ntashaka
Kuko icyo cyasha gifite ishozi
Turashishoze kitadushwanya.

Ngaho tuza ntafata ikoti
Kuko ndashaka kumenya hirya
No guta itoto mbona ubirwanya
Na runo rwanda ruriho none
Rufite kumpa akaroro kanjye.

Dore iyi nkumya ifite uko igenza
Kuko ab'i Ntora bo barabizi
Na Kanyarwanda abibona kera
Kuko imuhanira ku kijisho
Kigeze nkunda menya umubano.

Ni agasaza na ko agasongwe
Gasaze disi kari gusongwa
Umunsi nk'uku gasaba ituze
Ubumwe-ngenga bubone ikaze
Ingeri zose zigire ingingo.


               © Lakhpin, 2009.



No comments:

Post a Comment