Hogi Genda -Mwalimu LAKHPIN

Hashize iminsi iyo mu muhezo  
Maze haganza urubazo rwinshi
Ngo ingeri nyinshi ziri kurwanya
Gusoma kw'abo abanyamurava
Biracurerwa ngo ziratahe.

Nyir'ugusakazwaho amenge
Ati mba ndi umwe ntibikarangwe
Barihe nange byo si nge nange
Kuko uku kwezi ko kudapfuye
Nagana hehe ntegura inosi?

Buracya nigaba mu gahunda
Ngo ndere ubwenge ngira uko ngenda
Maze ubwo haza inkuru nyamwinshi
Ngo bane bose bage mu matsa
Aho rukumya yari ihashinze.

Hogi genda Mwambari
Ukuri kwawe ntitugushaka
Icyo dushaka turagaruze
Uwakubyaye na we umushake
Abuze kandi ugume iyo ngiyo.

Sinzi igamba ndi kumwe n'abo
Rukazantimba aba yunze cyane
Ati mugende mutatuganza
Kuko mugambye mwadusenya
Ibyo dushaka ntitubironke.

Ubwo agahinda kaba nk'ikiza
Kabona umwanya iyo mu gihumbi
Ubwo giseseka ndiye umwanda
Uyu utari uwo gucura incyuro
Ncira mu nda ncweza cyane.

Ngera Ruhuka mbara umunani
Ababibonye ngo umva umusinzi
Na ho aho nshinze ndi kuvumera
Na ko agahinda kari gukwira
Ijoro ryeze riba riraje.

Imbavu zose zo zirabizi
Kuko ziganje amavune menshi
Iyo naraye nteze urutambi
Mbara amasaha na yo aratinda
Ubwo iyo mu nda biradogera.

Buracya imanzi igaba ibishanga
Na bwo ububiko iyo ku mugongo
Ngo ijya gushaka uwo uyisemura
Kuko yaganjwe ngo yarariye
Ndetse ngo ibyiru ige kubishaka.

Mu bakoronga bayiha akato
Ngo hogi genda uzane abakonsa
Ikuru ryinshi dufite none
Abo mubana baratubwiye
Ngo ibyo wajishe ni bimwe byacu.

Ngera iw'ibyatwa
Kwacu ntazwi
Nzira kugamba ku icyo cyago
Ngo hora mwana nari nkumbuye
Kuko atanazi ishavu nge nsenze.

Indangamira y'umuco wera
Yarabatuje mbagana iteka
Muramburane ngewe mbasenge
Kuko naronse iryo ntanakeka
Umunya rwose urakaza icyavu.

Mpabutse cyane Rugerinyange
Kwa mvura icyuye ba bashi
Mu barya inkuna ngo bagaruze
Bagira imurika indengane zeze
Imwe ayo amezi apfa ataruhutse.

Izuba ryiza ry'umuserero
Ryamusanze muri Ruhuka
Umucyo wose azira kujunda
Impama yatse imugera mu nda
Azira indwara ya bo ababanyi.

Ijoro riza rituka abeshi
Ubwo agatwenge nkagira umwanzi
Ngonga inkingi nti sheri wange!
Uraje ngo undaze ijoro nyamwinshi
Ko nasereye nkabura undeba?

Ati oya Rwema sindiho rwose
Mfite aho ngiye ngemuye icyansi
Nkuvunye ihobe natinda
Icyunzwe cyaza maze nkarara
Nkagera iwacu mfite undi njyanye.

Nshigutse nsanga ndi kuzubara
Menya ko nsanze ndi mu rw'abandi
Ko icyo nge nshaka atari cyo ngomba
Nkomye mitende ubwo nsaba icumbi
Imbavu nzesa iyo ku mukeka.

Impara ishotse ariko inahejwe
Ngo impuhwe zize igire umutuzo
Bayiha imvuzo ngo ifite isindwe
Ngo isibo yayo ntiri na nziza
Ngo turarisha mpisi ko ubizi?

Insaramanzi ziba imidende
Uhize intwari ziba agashimwe
Murase wawe nageze i Banda
Ndetse na Winka ndayikakamba
Mbura n'ijambo rimwe riringa.

Iyo bihera ni Gicurasi
Ku rune rwayo ruyinga atanu
Ubwo ako kanya hava akazuba
Ndoye mu cyoko mba mpumye amaso
Kuko iyo rije riba rihumbye.

Ngarutse mpura na Nyuzizindi
Aseka cyane maze aza ansanga
Azi ko ntazi umuganga ajunze
N'ishyari ryiwe ngo ancace yumve
Agata abandi muri mikwege

Hashize akanya mbona agatebo
Karimo intongo nk'iya batanu
Gashoka aho nteye kaza kose
Abane baza aho bagatwaye
Bati gusonza keretse utazwi.

Inyoni zose ziraririmba
Ziti urarambe murase uraye
Waraye uriye urubeho rwose
Rurakurinzwe kuri maridi
Uraririmbe nibarusenda.

Kuva uwo munsi umusibo uraza
Nsekera bose bati urashyenga
Na hogi genda ndayirirmba
Cyono ngwino intera iyo ishuri
Ariko ngombwa uzatugaruza.

              © Lakhpin 2009, suite --Impinga itukuje icyavu. Poésie libérale.


AdFoc.us Banner

No comments:

Post a Comment