Inkundo Zahaciye - Mwalimu LAKHPIN

Imyeru yije indoto ziza
Isango nk’iyi ntawuyumva
Ntawuvoma utugwira ari nkehwa
Irungu ryishe, urukumbuzi rwinshi
Ntawureba ku rundi ruhande.

Ntawuca umunsi kuzasa uyu nguyu
Inkundo zihinda ibi utabona ihanga
Buri ngenga aho iri yibaza cyane
K’urya munsi dusenga twese
Zahaciye, murota ibiri aha?

Mubanye mucyuje izi ngamba murebe
Ko mwushe urubanza rugoye mu zindi
Uruje murwige murwane si toto
Itiku riraje risenye izi ndoto
Imfushyi zizaze zishake musenye.

Umwari yakunzwe na benshi ndabizi
Kubana akabyakwa na benshi muri abo
Yanga ubutati anamba ahangaha
Abo bose mutanye ntibyabagwa nabi
Ntibaretse ishaka iri simbi ntasumbwa

Umwanzuro nk’uyu uzonga benshi
Ni uw’ingenzi uba uvuye mu baya
Ubaye itabaza mu rungano rwose
Hahunge uhavuye ubutwari bugwire
Uburyarya ntibuze ubutore butorwe.

Rwema uba ureba ngutoye akajambo
Ufoye ushishoje mba nkwambuye rwose
Nzabikubwira ubu n’ejo nze bwite
Mbyemere mbyange ubu ibyemeye ni ibyo
Azanakubera biriya ndabizi.

Nta kuzongwa impumbya zizahwa
Amazi iyo anyobwa muzahatura
Mucane uwaka mudapfuretsa
Imbizi mujyane n’ihaho mugwize
Mutunge munezwe munimare inambu.

Iyo mugiye gutura mukezwe
Ba baturanyi beza basangwa
Barahura kandi banazi Imana
Bisungwa batukwa ingenzi
Bamwe basumba umuvandimwe w’iyo.

Ab’ubu barazwi murazi icyo cyago
Amezi aba atanu, umunani gatanya
Kazarusenya ari amagambo
Mu mbuga zanyu mutsinde amagambo
Ayubaka atorwe mubane muhuje.

Icyasha mbatoye ubu mwumvane
Ijyamugambi ribaze imubyimba
Hungu na kobwa mubonse mukuze
Murere itsinda uburere bukwiye
Imana izi ibyanyu rudakumirwa.

Rukundo rugwiye wa mama nyabintu
Mutuzo ndacyahwa udukwije iyi ndebo
Rwimana-myanya iyo intati ziganje
Rwego rw’ingo zemeza intego
Igikumba ukirinzwe hareba urahawe.

Waramukunze ubigendera cyane
Umwita uwawe utaragera umunsi
Irungu ntaryo umurinda ibi cyane
Buri munsi uti: “cherie, wariye?
Ngaho usinzire neza kandi undote!”

Undi ati yee! Nawe kandi!
Atuje yumva atareka ugenda
Wamubwira ngo ngaho ntiyumve
Akubwiye za undaze, uti ndaje ari ntabyo
Guhera uyu munsi ni ndeba nkurebe.

Murenze ahangaha muzaba mubanye
Iby’irungu ubu ntabyo mugiye mu rwanyu
Mubikane ibanga iri mwigaga kera
Musangire byose kabone n’agahinda
Izuba niriza muryote urunana.

Nyiramukawe rukundo ureba
Akunda ikinwanwa ndamuzi murebe
Akunda utugambo turyoshye urabizi
Turumbye uba utsinzwe irya ngambo urayica
Ya nseko mbazi na kera ituzonge

Muberanye cyuki nta rukiko
Mushimanye ubwanyu bitakozwe n’undi
Mubwizanya ayanyu amagambo mutoye
Murenze imigende utununga murusa
Ngo umunsi iri shagare…n’ibindi!

Mujyanye mbabwire ibi twabuze henshi
Mukeye birambye ibyo ukwezi gusenga
Mureba bihanze bitwemeza igwiro
Mutuje bisura ubuhoro mu muryango
Ndareba amasura ngatikira ahazaza.

Mwambarampuzu azikwije mbikeshwa
Murenzi utaranza amabanga rukundo
Izi nkesha mukwiye zisumbye iz’i Ntora
Na ba basaza batazi iry’ingenzi
Bo kwa Nyuzizindi batazi ahari ijyo.

Za ngumya cyane zitazi ihebuza
Ba banyacyaka batazi urunywero
Ba ndi mu bandi batiga uko baba
Bakimena amaso bareba ibirenga
Si mu abo mbaruzi mbareba ahacanye.

Twaje abari imandwa zanyu
Ka gakungu kagiye gahombwe
Rwa ruzuba rucanye tuyaga,
K’uyu munsi gushima iyi ntera
Idaterwa na bose mubizi ibyo cyane.

Ababyeyi bari aha izo mpundu zijyane
Abasaza iri teka baryemeye cyane
Inkwano ivumera iti ngiye aho ngomba
Incanda zitera: “njye njyakoya nk’ubu!!”
Mutera intambwe tureba iyo ngendo

Mugwize imiryango mubyaze zinyobwe
Mushake ifaranga mukwize imibyare
Rucime zanyu zikwire uru Rwanda
Umubyeyi mumuzi iw’abera tugende;
Muzungu ati: “Mpore ntimugatsikire!”

                © Mwalimu LAKHPIN


Read More »

Reasons Why We Need To Be Happy

In my previous article “how to be happy in life” I stated different ways to search for happiness and note that the happiness issue that I cope about is totally personal to be thorough. You will never see happiness separate from passion i.e the things you love and enjoy doing. In this article, you will find the hints on why we need happiness. Why is it important and the reasons why we should find our happiness: 


1. Happiness is our birthright: Everyone has the right to be happy in any ways. Remember the first caring and loving person is your mother, but whatever she fight for is your happiness throughout your existence. She doesn’t give up even when you get older. She doesn’t sleep when you are sad. She is always trying to find out ways for you to make it. This shows how important is your happiness to your mother. But I need you to know that she doesn’t do it for guaranteed, she does it for her happiness in return because it's her passion taking care of you and her comfort to be a mother of a happy kiddo.
So, a happy person pleases others but a sad confuses. When people confuse you, they keep you in isolation fearing that you would be a problem to their happiness. And all of this automatically demonstrate that we were born to do nothing else but to be happy.
2. It is a divine principle. [Romans 12:12] 
“Rejoicing in hope, patient in tribulation, continuing steadfastly in prayer.” This shows you that happiness will also help you win your tribulations effectively.  1 Thessalonians 5:15-16 “Rejoice always!”   Psalm 32:11 “Be glad in the lord and rejoice, you righteous; and shout for joy, all you upright in heart!”   Isaiah 65:18 “But be glad and rejoice in what I create; for behold, I create Jerusalem as a rejoicing, and her people a joy.” Happiness is also a master power to doing the right. It is an outcome of peacemaking, Proverbs 12:20 “Deceit is in the heart of those who devise evil, but counselors of peace have joy.” Proverbs 14:10    Ecclesiastes 5:18-19. 
   Thus, we were created for nothing else but to be happy and worship God!

3. Happiness causes satisfaction, prosperity, joy and hope. 
If you didn’t know, everything we do expect our souls to get pleased as a final result; be it eating, clothing, singing, studying, loving,… So happiness is the only important thing one should seek.

4. Happiness is a give-back. 
In reference to Rwandan culture of partying, a happy man in the ceremony could bestow a cow to his friend or vice versa. The things you do when you are happy may not be that tangible but will always be in recollection. Anyway, let no one confuse happiness (the emotion of being happy, happy state/mood) with joy (a feeling of extreme happiness or cheerfulness, especially related to the acquisition or expectation of something good). I always talk about the inner feelings that are not even necessary to cause the physical reactions. It is not getting what you expected that much, but living sated throughout your life. It is never something occasional that you may strive for than a durable stuff. 



Read More »

Hogi Genda -Mwalimu LAKHPIN

Hashize iminsi iyo mu muhezo  
Maze haganza urubazo rwinshi
Ngo ingeri nyinshi ziri kurwanya
Gusoma kw'abo abanyamurava
Biracurerwa ngo ziratahe.

Nyir'ugusakazwaho amenge
Ati mba ndi umwe ntibikarangwe
Barihe nange byo si nge nange
Kuko uku kwezi ko kudapfuye
Nagana hehe ntegura inosi?

Buracya nigaba mu gahunda
Ngo ndere ubwenge ngira uko ngenda
Maze ubwo haza inkuru nyamwinshi
Ngo bane bose bage mu matsa
Aho rukumya yari ihashinze.

Hogi genda Mwambari
Ukuri kwawe ntitugushaka
Icyo dushaka turagaruze
Uwakubyaye na we umushake
Abuze kandi ugume iyo ngiyo.

Sinzi igamba ndi kumwe n'abo
Rukazantimba aba yunze cyane
Ati mugende mutatuganza
Kuko mugambye mwadusenya
Ibyo dushaka ntitubironke.

Ubwo agahinda kaba nk'ikiza
Kabona umwanya iyo mu gihumbi
Ubwo giseseka ndiye umwanda
Uyu utari uwo gucura incyuro
Ncira mu nda ncweza cyane.

Ngera Ruhuka mbara umunani
Ababibonye ngo umva umusinzi
Na ho aho nshinze ndi kuvumera
Na ko agahinda kari gukwira
Ijoro ryeze riba riraje.

Imbavu zose zo zirabizi
Kuko ziganje amavune menshi
Iyo naraye nteze urutambi
Mbara amasaha na yo aratinda
Ubwo iyo mu nda biradogera.

Buracya imanzi igaba ibishanga
Na bwo ububiko iyo ku mugongo
Ngo ijya gushaka uwo uyisemura
Kuko yaganjwe ngo yarariye
Ndetse ngo ibyiru ige kubishaka.

Mu bakoronga bayiha akato
Ngo hogi genda uzane abakonsa
Ikuru ryinshi dufite none
Abo mubana baratubwiye
Ngo ibyo wajishe ni bimwe byacu.

Ngera iw'ibyatwa
Kwacu ntazwi
Nzira kugamba ku icyo cyago
Ngo hora mwana nari nkumbuye
Kuko atanazi ishavu nge nsenze.

Indangamira y'umuco wera
Yarabatuje mbagana iteka
Muramburane ngewe mbasenge
Kuko naronse iryo ntanakeka
Umunya rwose urakaza icyavu.

Mpabutse cyane Rugerinyange
Kwa mvura icyuye ba bashi
Mu barya inkuna ngo bagaruze
Bagira imurika indengane zeze
Imwe ayo amezi apfa ataruhutse.

Izuba ryiza ry'umuserero
Ryamusanze muri Ruhuka
Umucyo wose azira kujunda
Impama yatse imugera mu nda
Azira indwara ya bo ababanyi.

Ijoro riza rituka abeshi
Ubwo agatwenge nkagira umwanzi
Ngonga inkingi nti sheri wange!
Uraje ngo undaze ijoro nyamwinshi
Ko nasereye nkabura undeba?

Ati oya Rwema sindiho rwose
Mfite aho ngiye ngemuye icyansi
Nkuvunye ihobe natinda
Icyunzwe cyaza maze nkarara
Nkagera iwacu mfite undi njyanye.

Nshigutse nsanga ndi kuzubara
Menya ko nsanze ndi mu rw'abandi
Ko icyo nge nshaka atari cyo ngomba
Nkomye mitende ubwo nsaba icumbi
Imbavu nzesa iyo ku mukeka.

Impara ishotse ariko inahejwe
Ngo impuhwe zize igire umutuzo
Bayiha imvuzo ngo ifite isindwe
Ngo isibo yayo ntiri na nziza
Ngo turarisha mpisi ko ubizi?

Insaramanzi ziba imidende
Uhize intwari ziba agashimwe
Murase wawe nageze i Banda
Ndetse na Winka ndayikakamba
Mbura n'ijambo rimwe riringa.

Iyo bihera ni Gicurasi
Ku rune rwayo ruyinga atanu
Ubwo ako kanya hava akazuba
Ndoye mu cyoko mba mpumye amaso
Kuko iyo rije riba rihumbye.

Ngarutse mpura na Nyuzizindi
Aseka cyane maze aza ansanga
Azi ko ntazi umuganga ajunze
N'ishyari ryiwe ngo ancace yumve
Agata abandi muri mikwege

Hashize akanya mbona agatebo
Karimo intongo nk'iya batanu
Gashoka aho nteye kaza kose
Abane baza aho bagatwaye
Bati gusonza keretse utazwi.

Inyoni zose ziraririmba
Ziti urarambe murase uraye
Waraye uriye urubeho rwose
Rurakurinzwe kuri maridi
Uraririmbe nibarusenda.

Kuva uwo munsi umusibo uraza
Nsekera bose bati urashyenga
Na hogi genda ndayirirmba
Cyono ngwino intera iyo ishuri
Ariko ngombwa uzatugaruza.

              © Lakhpin 2009, suite --Impinga itukuje icyavu. Poésie libérale.


AdFoc.us Banner
Read More »

Impinga Itukuje Icyavu - Mwalimu LAKHPIN

Indoro nk'iyi basore b'ino            
Narayirebwe mbura aho nkwirwa
Haba abasaza b'i Nyamurango
Bahora bijimye mu gahanga
Ijwi rishima batarikurwa.

Habayo inkumya itajya ituza
Ya rukumbi ruhashya abandi
Mumararungu wa mukohonge
Wagize inama zikaba incyuro
N'urugo rwokamye abamusenga.

Impinga ituye iyifashe yose
Maze n'isuri iyimaze yose
Kuko n'uwaka uzira gucanwa
Inzoka mu nda zo ntizigamba
Kuko zitazi agacyo ko hanze.

Icyavu cyose kiraririmbwa
Ngo barayime kuko ibahana
Nka kurya kwezi gutuka abami
Bamwe b'ishyamba ngo bashye bose
Mu gice cyako gisa n'ibanza.

Nafashe impamba ngera iyo i Mwiza
Mbona Runyange n'abamureba
Bari gusenga ijoro nyamwinshi
Na ho Rutuza ati ntituranza
Iyi sahaha ni yo indya rwose.

Hashize iminsi nko mu kubanza
Rukumya impinga iba irahashinze
Iti gukunda ntibikarangwe
Ruhatwe ihaje irayibatwika
Ngo habe inyange zitavugishwa.

Maze ubwo inkingi iba rutagamba
Ingimbi zaho zibura igamba
Aho ziganje inshyi zikamora
Iyo abaryama babura irota
Ingeri iganje iti ndabarenze

Narahabaye mpamara iminsi
Ndetse mu mwaka mpava gakeya
Nti ese iyo nsangwa imenyera bose
Ibuza abana kuvuza ubwana
Irabajyana muri mubyeyi?

Nti aho ga mpinga naragukunze
Umenye rwose ko wari mwiza
Ariko umunsi ugira iyi ntego
Wasize isura isasiye icyago
Keretse umunsi ubuze rukumya

Si ugusinda si no guhanda
Si igusanza si no gusumya
Ni ugusenda umujinya-mwaga
Kuko iyi ngenga itagira ituza
Wenda n'ejo ikagira ituro.

Hinga ntimbe ntari bucyahwe
Ntari butabwe muri komini
Kuko iriboye ntajya mpacyurwa
Nkanswe iyo ngiyo muri mikwege
Ntajya mpareba inkuyo ya ngombwa.

Ubu narumiwe naca amenyo
Kuba aho hantu ni nk'umukanda
Uvuga icyanya bakagushwima
Ukuri kwawe ubwo ukaguhorwa
None mpaze gutegwa iminsi.

Nk'ubu nk'ejo nageze i Rwanda
Na ho iyo ndata Kigeze mwumva
Iba ari nyandwi mu kuba isonga
Abayituye ni bo babizi
Ndetse iyo nduru ibuza amahwemo.

Ndetse na n'ubu mfite agahinda
Kuko nyikunda ikaba indya indunda
Na wo umuhezo nkaba nywubana
Iyo nakunze imbuza gukunda
Imfata nk;inyana itari nziza.

Inka ziganje zifite isura
Maze ubwo umwaku uje ziratana
Imwe iba irwaye ubutaka yose
Hashize iminsi ibugeza izindi
None zose ubu zirarembye

Karabaye ubwo ziraranza
N'inkuyo yazo na yo iratabwa
Na two udushingwe ntitukigwira
N'ayajya injome ntiwayagwiza
Zimira yose ntizikirisha.

Kubw'iyi nkumya mfitiye ubwoba
Nsize dukeya kuko tugamba
Ntava aho mpimba imbyino ntashaka
Kuko icyo cyasha gifite ishozi
Turashishoze kitadushwanya.

Ngaho tuza ntafata ikoti
Kuko ndashaka kumenya hirya
No guta itoto mbona ubirwanya
Na runo rwanda ruriho none
Rufite kumpa akaroro kanjye.

Dore iyi nkumya ifite uko igenza
Kuko ab'i Ntora bo barabizi
Na Kanyarwanda abibona kera
Kuko imuhanira ku kijisho
Kigeze nkunda menya umubano.

Ni agasaza na ko agasongwe
Gasaze disi kari gusongwa
Umunsi nk'uku gasaba ituze
Ubumwe-ngenga bubone ikaze
Ingeri zose zigire ingingo.


               © Lakhpin, 2009.



Read More »