Ndi umuhungu wihugura
Utihugisha insange z’ubu
Uhinga ateza ntarorere
Umwige ugenga imero ry’ubwise
Utabara iby’ejo atariho none.
Nta bwo nkangwa izi mvugo zanyu
Ngo:”Ngo uri zezenge warozwe kera
Uruhara rwaje nta n’akanunu
Wabuze n’uwo wiba akana
Umenya uruviri rwararyamye.
Niba utereta ntawubizi
N’aho unywera ntituhagenda
Uri ikiyuku kirya gikinze
Ubu ntitunazi ngo ukora hehe
Umwuga wawe ntawuwuzi.
Inkumi ikurebye ureba hasi
Nta bwo unazi isiri ry’abari
Uhora utubwira ngo buri hafi
Uhora utegura nturuhuka
Ubu bukwe bwawe ni ya mabati.
Ufite amashuri uzi kurishaka
Ufite ibigango userutse neza
N’amafaranga agusa mu maso
Nta nkumi n’imwe yakubenga
Abangana nawe babyaye aka!”
Ngo:”Mwana wange ngufite uri umwe
Urabona rwose udaca umuryango
Mpfuye nta mukazana umpaye?
Ikibazo ni iki ngo tukuvuze
Ko izo dutunze zagukwera?”
Nange sinzi ikibazo cyanyu
Nubwo icyange na cyo ntakizi
Ariko na none intego zange
Si uguhaza inyota yanyu
Na ho nge njunze uburake mu nda.
Ni byo ndabumva izo mpuhwe zanyu
Igitutu cyanyu si kibi cyane
Ibyiza byabyo mbona mubizi
Usibye ingingo imwe ijya ibagora
Ko inzoga inyobwa ahameze icyaka.
Nkuko ntazi umuvuno wanyu
N’imero ryanyu, inzozi murota
Ngo nabazonze ikumba ryange
Ngo nganye nange urwo ruhebuza
Ni ko mutazi impamvu ndi uku.
Sinzi ahari uwabibabeshye
Ko kuba muzi imyaka yange
N’inzira zange na zo muzizi
Mwaba munzi neza wese
Impamvu zange zo zidashinga.
Nshatse ntinze natebuka
Cyangwa mbaye mbizibukiye
Ni nge na ngewe turira ukwacu
Cyangwa wenda duseka uw’umwe,
Iyo nyumve yanyu ndayikemanga.
Intote zange nta zo muzi
Nta mararo mubona mbyutse
Amakaburo angenza yo reka data
Nubwo namwe ntabaveba
Umuruho wanyu muwudukinga.
Mwirira cyane ibirori byange
Ibyanyu nange sinabitashye
Niba kandi narabitashye
Wanasanga umukiro nk’uwo
Mutuma nywanga ntunsamaze.
Nta bwo twese izo mpu tuzizi
Kurera abana no kubatunza
Kugira abantu tubaza ibyacu
Muranabizi harera imvange
Nta bwo nshyomye sinashyenze!
Uhinga ateza ntarorere
Umwige ugenga imero ry’ubwise
Utabara iby’ejo atariho none.
Nta bwo nkangwa izi mvugo zanyu
Ngo:”Ngo uri zezenge warozwe kera
Uruhara rwaje nta n’akanunu
Wabuze n’uwo wiba akana
Umenya uruviri rwararyamye.
Niba utereta ntawubizi
N’aho unywera ntituhagenda
Uri ikiyuku kirya gikinze
Ubu ntitunazi ngo ukora hehe
Umwuga wawe ntawuwuzi.
Inkumi ikurebye ureba hasi
Nta bwo unazi isiri ry’abari
Uhora utubwira ngo buri hafi
Uhora utegura nturuhuka
Ubu bukwe bwawe ni ya mabati.
Ufite amashuri uzi kurishaka
Ufite ibigango userutse neza
N’amafaranga agusa mu maso
Nta nkumi n’imwe yakubenga
Abangana nawe babyaye aka!”
Ngo:”Mwana wange ngufite uri umwe
Urabona rwose udaca umuryango
Mpfuye nta mukazana umpaye?
Ikibazo ni iki ngo tukuvuze
Ko izo dutunze zagukwera?”
Nange sinzi ikibazo cyanyu
Nubwo icyange na cyo ntakizi
Ariko na none intego zange
Si uguhaza inyota yanyu
Na ho nge njunze uburake mu nda.
Ni byo ndabumva izo mpuhwe zanyu
Igitutu cyanyu si kibi cyane
Ibyiza byabyo mbona mubizi
Usibye ingingo imwe ijya ibagora
Ko inzoga inyobwa ahameze icyaka.
Nkuko ntazi umuvuno wanyu
N’imero ryanyu, inzozi murota
Ngo nabazonze ikumba ryange
Ngo nganye nange urwo ruhebuza
Ni ko mutazi impamvu ndi uku.
Sinzi ahari uwabibabeshye
Ko kuba muzi imyaka yange
N’inzira zange na zo muzizi
Mwaba munzi neza wese
Impamvu zange zo zidashinga.
Nshatse ntinze natebuka
Cyangwa mbaye mbizibukiye
Ni nge na ngewe turira ukwacu
Cyangwa wenda duseka uw’umwe,
Iyo nyumve yanyu ndayikemanga.
Intote zange nta zo muzi
Nta mararo mubona mbyutse
Amakaburo angenza yo reka data
Nubwo namwe ntabaveba
Umuruho wanyu muwudukinga.
Mwirira cyane ibirori byange
Ibyanyu nange sinabitashye
Niba kandi narabitashye
Wanasanga umukiro nk’uwo
Mutuma nywanga ntunsamaze.
Nta bwo twese izo mpu tuzizi
Kurera abana no kubatunza
Kugira abantu tubaza ibyacu
Muranabizi harera imvange
Nta bwo nshyomye sinashyenze!