Nsezeye Ingamba - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Mpaze kuba irya ntore
Y’intoraguramayugi cyane
Kandi turi mu bandi
Nkitwa iyo ku mukondo
Nyamara ingamba zitanzi.

Kwivugishwa cyana
Niteteshwa nshonga
Mbeshyabeshywa ndeba
Ngenzwa buri dakika
Nk’uri mu ibanki.

Nkitse amaburakindi
Icyoba ntazi imvano
Nkaho ndi na Nyamunsi.
Nkitse ibyireguro
By’ibyo ntazi ibyabyo.

Nshitse imbeho yo mu nda
Nesa inkoro ubutitsa
Ngo rutagenda maye
Nigura by’irya n’ino
Ngo inseko ikunde insange.

Nsezeye ibyo guseha
Nsehera indyi zibizi
Ntesha umutwe iyi kami
Ngo neze imero ry’abandi
Nge nshinze mu bishirira.

Nsanze irungu nkeza
Rimwe mbatanwa mbana
Rimpa amahoro yose
N’ayo ntazi nkwiye
Amibazo yange yumvwa.

Nshitse ishema bitera
Rinsereje imyaka
Ngo aha nzigiye isango
Nkaho uturaso twange
Tutakaraye ku murundi.

Nkitse ibyo biririmbo
Nabuze idiho ryabyo
Nkitse bya bigambo
Ntazi ingiro mbikesha
Nyamara ndi umuganji.

Nkitse urubozo rwabyo
Ingumya nziguyaguya
Ariko ntizeze ameza
Ngahora mw’urwo ndembye
Kandi ngo ndi rukumbi.

Nkitse amajoro hihi
Ndesaresa imana
Ngo zidohore nezwe
Ngoheka nta byo nzonzwe
Bwacya nkabura byose.

Nkitse kubazwa iby’ejo
Kandi mw’uyu munsi
Nta rugwiro mpawe
Ngo maze mu iyo minsi
Ndwiteze ari umurunga.

Nganjwe n’iyi nganzo
Injyana n’iyo ntazi
N’irya mwe mudakeka
N’iyo mwahaketse
Mwukwa icyoba kinshi.

Singikumbuye
Sinkirose ubu
Sinkibaye undi
Mbaye uwange ubu
Mu iyi nganza inzi.

Nkitse ishyari ribingwa
Rishyamiriza igitoto
Amatage akaba matindi
Umutuzo udaterekerwa
Mbega nkitse ingamba.


No comments:

Post a Comment