Nyumvira
nkumve muhorakeye
Narakubonye mbona urakeye
N’ibiryo
by’ubwo sinabiriye
Mbona
akamama kadasukuye
Nyumvira
mwari mbone ngukoye
Ingabo
zanjye maboko yanjye
Ziruse
igaju ngo ribe iryanjye
Ubufaranga ubwo bw’ubushakwa
Sinabuhombye twabushaka
Rugero
rwiza mpa inseko ikeye
Nyumvira
shenge mere nk’abandi
Mbone
akabanga karuta akandi
Ako
njye nshaka ntabona ahandi
Maze
n’icyasha kiruta ibindi
Ni rwo
rukundo ntasaba abandi
Ngusabye
akanya karuta akandi
Nkubaze
akantu gatega abandi
Mvunira
sambwe nkurushe abandi
Nkugabe
ituze ntari mutindi
Ngo
n’ifaranga rijya mu rindi
N’iyo
naba ndya ibi by’abatindi
Nagusiga nkarya uruhayi
Nkabura
amazi nguha divayi
Ngabira
ituze nkubone waje
Kuko
ababeshya baratuganje
Komeza
wumve nyumvira shenge
Narabibonye sinakubwira
Ngusabye kuza utaguze inshinge
Nkaguha
amazi nanakubwira
Nyumvira
shenge mbone agahenge
Ngize
ngo izuba riranarenze
Kuko
ribonye mvuze irihenze
Singuhenda ni ibi nsinze
Abaryi bose ntibakurenze
Urariboye njye mbona undenze
Ngeze aha ngaha ntabihishuye
Dore iri jambo njye ndarikuye
Nguca amarenga ngo umenye ryose
Kuko ndashaka ko umba iruhande
Mpora nkureba nta gikingo
Tetero ry’i tare mu batezi
Ry’uwagutoye w’uruti rwiza
Agata urwano rw’urutaturwa,
Tikiro bwite uruta abatunzi
Ukanatera umuteto iteka
Nsigaye numvira nka karisimbi
Ngo mpore ndota ndora
iryo simbi
Maze
nkubwiye mbona aka kanya
Ngo
umenye cyane ko ntakurwanya
Ko
nagukunze bifashe umwanya
Iyo
nkureba ubwo mpita ntwarwa
Nakureba nkabura indebo
Iminwe yanjye yo ikagutinya
Ingohe
zose ubwo zigapfuka
Ariko
sinzi ko ari njye ukunda
Mbona uyu munsi mbivuze none
Ubite iwawe umenye ko
mpiye
Ubyumve
n’ejo nkubone ikaze
Unkize
icyago cy’urukukumbe
Mpore udasanga narasereye
Ibi nkubwiye mbiteze umunsi
Utari kuza unsubiza
none
Gusa
unashake ako gahe keza
Ibi
nkubwiye ungabe iryo nkwiye,
Nyumvira shenge nkurore ubwanjye
Ni ibi akabanga mporana ngenda
Iwanjye hanjye ni muri njyewe
Haze ungenge ungenze neza
Nitwe muhire mbe nkwihariye
Utone ntatijwe nguhawe!
By Lakhpin in 2008