Imyeru yije indoto ziza
Isango nk’iyi ntawuyumva
Ntawuvoma utugwira ari nkehwa
Irungu ryishe, urukumbuzi rwinshi
Ntawureba ku rundi ruhande.
Ntawuca umunsi kuzasa uyu nguyu
Inkundo zihinda ibi utabona ihanga
Buri ngenga aho iri yibaza cyane
K’urya munsi dusenga twese
Zahaciye, murota ibiri aha?
Mubanye mucyuje izi ngamba murebe
Ko mwushe urubanza rugoye mu zindi
Uruje murwige murwane si toto
Itiku riraje risenye izi ndoto
Imfushyi zizaze zishake musenye.
Umwari yakunzwe na benshi ndabizi
Kubana akabyakwa na benshi muri abo
Yanga ubutati anamba ahangaha
Abo bose mutanye ntibyabagwa nabi
Ntibaretse ishaka iri simbi ntasumbwa
Umwanzuro nk’uyu uzonga benshi
Ni uw’ingenzi uba uvuye mu baya
Ubaye itabaza mu rungano rwose
Hahunge uhavuye ubutwari bugwire
Uburyarya ntibuze ubutore butorwe.
Rwema uba ureba ngutoye akajambo
Ufoye ushishoje mba nkwambuye rwose
Nzabikubwira ubu n’ejo nze bwite
Mbyemere mbyange ubu ibyemeye ni ibyo
Azanakubera biriya ndabizi.
Nta kuzongwa impumbya zizahwa
Amazi iyo anyobwa muzahatura
Mucane uwaka mudapfuretsa
Imbizi mujyane n’ihaho mugwize
Mutunge munezwe munimare inambu.
Iyo mugiye gutura mukezwe
Ba baturanyi beza basangwa
Barahura kandi banazi Imana
Bisungwa batukwa ingenzi
Bamwe basumba umuvandimwe w’iyo.
Ab’ubu barazwi murazi icyo cyago
Amezi aba atanu, umunani gatanya
Kazarusenya ari amagambo
Mu mbuga zanyu mutsinde amagambo
Ayubaka atorwe mubane muhuje.
Icyasha mbatoye ubu mwumvane
Ijyamugambi ribaze imubyimba
Hungu na kobwa mubonse mukuze
Murere itsinda uburere bukwiye
Imana izi ibyanyu rudakumirwa.
Rukundo rugwiye wa mama nyabintu
Mutuzo ndacyahwa udukwije iyi ndebo
Rwimana-myanya iyo intati ziganje
Rwego rw’ingo zemeza intego
Igikumba ukirinzwe hareba urahawe.
Waramukunze ubigendera cyane
Umwita uwawe utaragera umunsi
Irungu ntaryo umurinda ibi cyane
Buri munsi uti: “cherie, wariye?
Ngaho usinzire neza kandi undote!”
Undi ati yee! Nawe kandi!
Atuje yumva atareka ugenda
Wamubwira ngo ngaho ntiyumve
Akubwiye za undaze, uti ndaje ari ntabyo
Guhera uyu munsi ni ndeba nkurebe.
Murenze ahangaha muzaba mubanye
Iby’irungu ubu ntabyo mugiye mu rwanyu
Mubikane ibanga iri mwigaga kera
Musangire byose kabone n’agahinda
Izuba niriza muryote urunana.
Nyiramukawe rukundo ureba
Akunda ikinwanwa ndamuzi murebe
Akunda utugambo turyoshye urabizi
Turumbye uba utsinzwe irya ngambo urayica
Ya nseko mbazi na kera ituzonge
Muberanye cyuki nta rukiko
Mushimanye ubwanyu bitakozwe n’undi
Mubwizanya ayanyu amagambo mutoye
Murenze imigende utununga murusa
Ngo umunsi iri shagare…n’ibindi!
Mujyanye mbabwire ibi twabuze henshi
Mukeye birambye ibyo ukwezi gusenga
Mureba bihanze bitwemeza igwiro
Mutuje bisura ubuhoro mu muryango
Ndareba amasura ngatikira ahazaza.
Mwambarampuzu azikwije mbikeshwa
Murenzi utaranza amabanga rukundo
Izi nkesha mukwiye zisumbye iz’i Ntora
Na ba basaza batazi iry’ingenzi
Bo kwa Nyuzizindi batazi ahari ijyo.
Za ngumya cyane zitazi ihebuza
Ba banyacyaka batazi urunywero
Ba ndi mu bandi batiga uko baba
Bakimena amaso bareba ibirenga
Si mu abo mbaruzi mbareba ahacanye.
Twaje abari imandwa zanyu
Ka gakungu kagiye gahombwe
Rwa ruzuba rucanye tuyaga,
K’uyu munsi gushima iyi ntera
Idaterwa na bose mubizi ibyo cyane.
Ababyeyi bari aha izo mpundu zijyane
Abasaza iri teka baryemeye cyane
Inkwano ivumera iti ngiye aho ngomba
Incanda zitera: “njye njyakoya nk’ubu!!”
Mutera intambwe tureba iyo ngendo
Mugwize imiryango mubyaze zinyobwe
Mushake ifaranga mukwize imibyare
Rucime zanyu zikwire uru Rwanda
Umubyeyi mumuzi iw’abera tugende;
Muzungu ati: “Mpore ntimugatsikire!”