
Rwiharirabukombe yazizonze
Y'imena mu izo nyambo
Mu ngarama yanze kwezwa
Ngo izamurikwe ku isango
Yaje ivuye i Rwanda.
Ni imararungu yo mu muhozi
Iruta izamuje z'inzumba
Mwa Nyaturo wataze ituro
Ry'ingoro nk'iyi igize izo izimbye
Na zimwe zindi zitinya irebo.
Yageze i Rangiro n'inkuyo yayo
Nigeni arebye ati ga ndatunze
Mabone ati ngaho tunga rwema
None iraganje iyi mararungu
Ndayikuranze ureke...