Gira Agahenge - Mwalimu LAKHPIN

Dore uyu munsi mfashe agahenge
Ngo nze mbabwire ukuri kuganje
Giti mu jisho amenye icyo agomba
Maze gutunga bibemo ituze
5. Na bo abo bari batarwe ineza.

Nk’abanyarwanda tunarukunda
Tuzira umwanda tuzira umwandu
Kuki tutaba aba badasumbwa
Mu kuba indatwa mu muco wacu
10. Na rwo urukundo rukaba urwacu?

Hari nk’abantu bagera ibyara
Maze agakobwa iyo bakabonye
Umugabo akanga urubuto yeze
Na ho gucanirwa by’umubyeyi
15. Bakabimwima akaba igicibwa.

Bakamuhana bakamuheza
Ngo ntiyabyaye uwo gabo ashaka
Agahozwa inkeke ubwo akanahondwa
Ntanakosherezwe iyo mpetso
20. Ngo ishyano nk’iryo ntibariheka.

Na ho uwo mwana we si umuntu ?
Akwiye kwitwa rwanda ah’ejo
Akitabwaho mu butoya
Akagira ituze ndetse n’itoto
25. Maze agatura adategwa iminsi.

Ejo hazaza akaba umuzaza
Umwe w’ingenzi muhorakeye
Ufite iterambere nk’intego
Umenya agaciro ka muntu
30. Nta vangura iryo ari ryo ryose.

Buri mubyeyi nabe maso
Amenye agaciro k’umuco wacu
Kamwe katica ikiremwa muntu
Ntikayagaze uburere bwacyo
35. Kurera neza bikaba intego.

Hariho benshi babyitwaza
Ngo kera kose mu muco wacu
Uwabaga yicaye mu gicumbi
Akaba umutware w’urugo atwara
40. Akagira ijambo iyo mu muryango.

Ni we wagengaga iby’umutungo
Kuko yatangaga n’ubutunzi
Akaraga abana be uko abishaka
Ngo n’ubu rero ni ko bigomba
45. Nyamara amazi si yayandi.

Yitwe kobwa cyangwa hungu
Kuzungura biramureba
Na bwo ubutunzi babumukwere
Agire ijambo no ku munani
50. Koko bareshye imbere ya byose.

Afate ijambo mu rugo iwabo
N’ingori wenda azigire nyinshi
Nta butwari ari kwangizwa
Kuko guhohoterwa gutya kandi
55. Biri mu byica urubozo muntu.

Iyo dutera imbere mu bwenge
Si buno twiga aho mu mashuri
Mu muco wacu harimo kwiyubaha
Na ko no kubaha bigatozwa
60. Na ho uwatunze atunza abandi.

Ndabaza impamvu y’iyi mpinga
Mbona uburura buri kugwira
Kumva umuntu mukuru asenya
Ajya mu bana na ko izo mpinja
65. Afata ku ngufu boshye umwuga?

Nk’ubu rwose tuzageza hehe ?
Ndabaza iherezo ry’uyu mugezi
Utemba usanga ibibaya byombi
Umutegarugori ushuka umwana
70. Agafata ku ngufu bidakwiye.

Ibaze kumva umugore mwiza
Nyiramahoro rugori rweze
Ugira imbyaro ebyiri mu mwaka
Na ho umutware akaba mu mazi
75. Inkoni nk’iyo tuyicirire?

Hoya ibi njyewe sinabikunda
Nsabye umutuzo mu ngo zose
Nsabye agahenge k’abo bana
Nta mubyeyi uhatirwa ibyara
80. Kuko ibi byose ni kinyamaswa.

Nshaka abana bagane ishuri
Bamenye ubwenge n’ubushishozi
Na bwo ababyeyi babibatoje
Kuko guhohoterwa biri kwinshi
85. Kurerwa nabi ni kimwe mu ibyo.

Mureke nigayire n’abandi
Babona abantu bamwe nk’inkumbi
Bakabavangura mu bandi
Bamwe bashingiye ku turere
90. Na yo amadini n’uruhu rwabo.

Bagira ikindi bita amoko
Bakakibanza imbere mu byabo
Uwo badahuje ubwo akabihorwa
Bakamutoteza bigatinda
95. Ubuzima hafi yo kubutwara.

Nk’icyo cyago cyo kiva hehe ?
Ko iyo ukibanye kikurya ureba
Maze igihombo kikaba icyawe
Ibaze nawe ejo ukaba ufunzwe
100. Ibyo bizatuma ukira kandi?

Ibyo bitekerezo bipfuye
Biratujyana mu manga
Yo kurusenya urwatubyaye
No kudutera ipfunwe mu bandi
105. Maze imahanga tutagikunzwe.

Biza gahoro gahoro cyane
Bamwe babyita ibiganiro
Nyamara kandi ni igisasu
Bari guseseka mu musingi
110. W”ubumwe bwacu kikabusenya.

Ntabuze ubwebge ngo ntuke umuntu
Nkamuhonga umutima mwiza
Uza ansanga simuheze
No kumukunda simbitangwe
115. Nkamenya yuko uwo ari nkanjye.

Dore murebe urugero nk’urwo
Ni rwo rukwiye twe abanyarwanda
Tukanacengera umuco wacu
Duca amacakubiri tuyanga
120. Ngo ducurure indoro isukuye.

Si ubusembwa kuba uri mwiza
Ukuri kwiza nikugusange
Utajya ubangama na gatoya
Kuko guhohotera muntu
125. Ni icyaha rumarabantu.

Wowe wumva inama ziriho none
Iyo dushaka ingana mu bantu
Ntibikurundira ubwo bubasha
Ngo uce ku munyu umufasha wawe
130. Jya umenya ubwenge ukore ushishoje.

Hirwa weho uhamijwe ihirwe
Uhore uhuje amahoro ahinda
Ngo aho uruhayi rw’agahurumbe
Rutaguhundagaza iheru
135. Jya uhora uhetse igihugu utuye.

Ingeri insumbije kubasanga
Ngo nze nsemure ibi bidasanzwe
Nsize nyisonzeye ngo idusure
Maze iby’ibyasha bibure ibyuka
140. Dukora, iterambere rirambe.

Ni umusare usasiye isura
Usanzwe usiga isura ikeye
Ngo abasenda babure icyanzu
Kuko icyo cyasha gifite ishozi
145. Ntutugishaka ko kidutura.

   
© Mwalimu LAKHPIN


Get paid for the tasks you do online
Read More »