Mpabutse cyane nanatonoye
Nayura cyane n’ubwo nariye
Mvuza iyi nduru yo y’uriboye
Rugari rwemye nge ndakubonye
Karame mwari nkomeza ineza
Dore ndashonga nshira agashimo
Maze ngashaka gushira
ibyasha
Bimare inshinge
z’ubushihurwe
Maze ga shenge iryo sharu ryawe..!!
Dore ejo bundi nahoze nabi
Ubwo nkurota nzikabya cyane
Nkakuririmbira izidahimbye
N’umunwa wange wabuze ituze
Dore ga maye uranabibonye!!
Karame ndaje kuko nkubonye
Zira kuryarya uteze nk’inyange
Imwe igeruye y’igihugere
No mu gasoko bagasakara
Ngo basagambire agasigati
Ndora ahangaha nkuvuga cyane
Kuko uriboye urugori rwiza
Isharu ryawe rirakuganje
Dore ga mama uranaberwa
Ingano yawe inyemeza cyane
Dore mirenge yamaze ibintu
We wabivanze agacamo abantu
Intuntu nyinshi akajya anazenga
Atuma nterera iyo mu ryinyo
Nk’agasorori kabuze inombe
Icyampa imana ukamenya none
Wabona nkwiye kwitwa uwawe
Wabona intego ari ukugutwara
Nanyurwa cyane untoye mu bandi
Nkurusha bose kubera ko unzonze
Dore ga ubanza ndimo kurota
Iyo ntarose ndakuvumera
No mu mashoka nkakuririmba
Nkarugukunda rumwe ruramba
Kuruta urwuri rw’urukokombe
Mu bihe byiswe iby’ubusuhuke
Mugasa ashaje asize amasonza
Amasaka ahunda ubusoge bwiza
Na ho ga simbi uranashyugumbwa
Ngo tuhasange tuhasemure
Tiro mutazwi umutoni nkunda
Mutima ukeye ntasiba ishaka
Ngutoye ijambo tumwa iri turo
Nzaserera ntabikubwiye
Ngo itama ryawe rirata inyonga
Ndanatonoye kuko nkubonye
Mbuze uko nkwita akazina kawe
Ariko se sake risatse isura,
Shara nge ndeba mu bushishozi
Wansuye nkakakubwira
Agaco keza ndanagashimwa
Kabaze rwema arabikubwira
Umenya ahari ntari busoze
Kuko nabonye igihe uku ureba
Nkagutaranga mu banyabwenge
Uhora wumva ndimo ndirimba
Ngira ngo ntuzi ibyo mba ndirimba
Uretse inganzo ko ingeze ahaga
Ndakuririmba nibese bose
Bimenye rwose ndaguhorera.
Nata umutwe nazubara
N’aho nzajya nzagushaka
Nutaza nzagushakisha
Sindorere kuza aho uri
Ngeze ubibonye umpaye wese
Utinya izi nteko ndabizi ziranza
Imyaka iyo twiga ikubereye impamvu
Gusa ngusenge iyi izabe gahunda
Ntuvuge ‘’genda ushake abandi’’
Uwo nzaba wese nshaka weho.
Uru rukundo rutumye ndemba
Rurakarindwa n’iyaduhanze
Turusagambye ari urwacu
No mu bikari tukahajyana
Urwacu rukera tubana hafi.
Mbuze uko ngenda mwana nkunda
Maze kuzingira mu gahanga
Erega disi ibi wabyumva
Sindize cyane ndihopfoye
Wenda uzampoza umunsi waje!
By Lakhpin
This is amazing for sure. Thank you
ReplyDelete