Iransereza bahungu
Ndeba hirya hino
Ari ibikezikezi
Ibyuya umubiri wose.
Umutima udiha utitsa
Umuriro mwinshi notsa
Mu nda byadogeye
Amaso mpumbyahumbya
Mfite akamwenyu kenshi.
Nshatse kubaza mama
Nsanga sinamuzi
Ngiye kubaza data
Nsanga sinzi iyo ari
Intege zicika numva.
Nuko ngira amahirwe
Nsanga uvunyira data
Mubaza mu izo mpumu
Nsanga nta byo anazi
Ampinda ntavuze byose.
Ngenda nta gushinga
Ntaye ubwenge buzeze
Negama ku gatuti
Ngo data abaye ahaje
Arampa inama ntuze.
Negekwa n’agahinda
Ibiti bihuha numva
Amajeri angusha neza
Mpondobera nyumva
Agatotsi kaza ndi aho.
Uko nakabaye mu ayo
Ndota ndi mu gashyamba
Nkarora umwezi unsanga
Unsanganiza akanyange
Kaza kavuna sambwe.
Kaza kagana aho ndi
Kizihije akamwenyu
Nuko ndasabayangwa
Nara amaboko yanjye
Kicoka mu gihumbi.
Ntuza numva ubwema
Nitsa imitima cyane
Nti : “Ese wahoze hehe
Ko nari nagushatse
Irungu ryanzubaje?”
Nuko uko nagahweye
Kansunika gakeya
Kubura indoro irembya
Nange ndora ndahumbya
Ntibuka ibyo nareba.
Nsonzera kumva ijambo
Kansubiza ngo ntuze,
Kitsa umutima numva
Kubika utwo ducanyi
Kansubira igituza.
Nogoga ibyo byano
Mu ijuru ryacu twembi
Numva nzahatura
Twemeranya iyo ngingo
Itoto ryadutashye.
Ndyoherwa uwo munyenga
Data we uko yakaje
Mu ijwi rihashya abana
Ampindira kujya mu nzu
Nshutsa ijuru ubwo ngubwo.
Nsanga burya ntarwaye
Ari Umuhoza wanzonze
Ntikiye ubwiza atunze
Ntinya kubimubwira
Kugeza anshitse ndeba.
Twiga buri gitondo
Icyoba ari igitero
Nkabura n’uwo mbwira
Wamubwira ibyange
Ubwige bunsereje.
Ndibaza ndibwira
Nenda ibaruwa yanjye
Mwandikira akajambo
Nubuntsikiye ak’iwe
Nshaje nta ko mbonye.
Sinzi amahero y’iwe
Niba yarakabonye
Cyangwa wenda ananzi
Ni inzozi nshenzi sinzi
Icyampa nkanamureba.
Tags| Intero y'umwige, Basote Jam, Lakhpin
No comments:
Post a Comment