Mbaye Mpirwa - Poem Mwalimu LAKHPIN






Naba nitwa umwami
Kandi ntaho ntwara
Banzi cyane ntabazi
Ntawambonye n’umwe
Ntujwe ntuye aheza.

Sinaba nkitwa Muhire
Utsindwa atanarwanye
Utagira ijambo n’iwe;
Mpuguza abantu zikera
Mbuguza imari bukwavu.

Nta cyo najya ntinya
Kabone n’ibyo ndeba
Nange ubwange ntakwiye
Nkundwa ntazi impamvu
Nta cyo nkora gihomba.

Najya ndota mpanga
Bugacya byogeye hose
N’ibifaranga umurundo
Ndi umuhanga mu bandi
N’umuco ubwawo unkeza.

Najya nsaba ngahabwa
Cyangwa se nkabiturwa,
Najya ndya bya ruzungu
Intore ziteye ubwuzu
Zimwe zibyutsa amerwe.

Naba ngera iyo nshatse
Hose mpabwa ikaze
Ntoranya iz’uruyego
Intarama nkwije hose
Nkinikiza ibitondo.

Mbaye mpirwa nkamwe mwese
Ntunze impano imwe ibaha ijambo
Ikahabajyana iyo ubu ntarota
N’irya n’ino nitwa inzare
Mbega mpesha inzira abo nshaka.

Naba umwandu ukwiye u Rwanda
Ndera izo mpinga mvunya ibikombe
Amanywa y’ihangu ansaba gutuza
Ngo mire akuka ntagwa mu matsa
Nkaho ahubwo ntaho ndajya.

Nayazonga amasoko yose
N’amwe mwanga nkayakukumba
Iby’amafiyeri nkabita iwanyu
Indekezi nshyashya ndasa mu kico
Ureke amagambo avugwa biri aho.

Naba mbaye mutarutinya
Ndi ikirenge kigera ibwami
Kitahajyanye ibigwi gihimba
Ibya rubanda ari yo magenza
Nkurizwa ineza ureke ubunyanda.

Nava mw’ubu bwige bwange
Nange nkigenera indi ngendo
Ingengana mu bugenge
Insanganiza amamari
Impwaniye inzozi zange.

Naba nkwiye ibyo nshima
Intinyi ari amateka
Umwana ari umutware
Amazuba ari amahire
Iminsi insekera cyanee.

Naba ndi ubukombe
Mwiga intero zange
Mudapfa kweza ibintu,
Naba ndi umuhanga
Mwogeza ntanakwiye.

Nazerera mu isi zanyu
Nkanazizonga bikabacanga
Mu kuri mwanga kwiga
Ngo ukwababwiwe ni ko rukumbi
Mbaye mpirwa ibirori byaba.


No comments:

Post a Comment