Ndoro iziganje ihogoza inziza
Izuba ubwaryo ryiga ubwere
Umunsi wose utinda ureba
Bwanakwira ukaba agacanyi
Kamwe gahunza ubwire mu nda!
Ukurebye atwarwa atanazi
Icyamuteye ari mu bizunga
Areba ingendo inziza ziga
Ubwiza bwose bwakuzonze
Akumva yaza mukanajyana.
Si ukugenda akebutsa intambwe
Inganzo ikaka akakuririmba
Bamwe imisonga ikabajijisha
Ngo bagusange mu mitwe iwabo
Bitakubwiye na kimwe byose.
Bigahebuza uvuze gakeya
Mu ijwi ryawe ry’indahagwa
Kurya uribanga ukanyura abumvyi
Abacura intimba bakaba urwembe,
Wowe aho shenge watimaje.
Nta buryarya ugira mu maso
N’isi yawe ibizi neza
Ari na yo mpamvu ikwitabira
Mukawubana ntiguhage
Twe aho dushinze tuhata inkonda.
Nta cyo utazi uretse icyo wanze
Nta ho utaba ngo bagukunde
Kurya ubahunda rurya rugwiro
N’indemo irwaza amaroro yose
N’abadakunda ubakura ku izima.
Ni wowe waje ufata intyi kigwa
Urayisereza igwa mu rukundo
Nuko amoba yo gatsindwa
Ayibuza icyanga irikumira
Birayicanga ibura ako kenge.
Turaserera imitima idiha
Turi gushaka aho tuguhera
Ngo tukubwire kino gitoto
Nyamara iminsi igashira yose
Ntawubasha no kukureba.
Nuko nawe aho uri
Watimaje ubizi
Utanatanga ikaze
Wisekesha iyica
Buri mutaga na buri huro.
Dore ikirenga mu iryo hobe
Waje wese n’ibyo byano
Cya gituza kigaba ubwema
Mama shenge imitima ikitswa
Ari ubuhwere umutima wose.
Nuko inoge uko iri aho
Rya shema ari ubukombe
Mu mutwe ntakigenda
Uri isi yose aruzi,
Yatimaje nk’intere.
Uri ikirenga mba ndoga abange
Umubiri utunze ubizi nawe
Ko watuzonze inzozi ari weho
N’izi nganzo ukagura utazi
Mu isi yazo ari wowe jambo.
N’ukubwiye ko yagukunze
Ntumutwama ngo asebe hose
Wirahira imbaga wabenze,
Nuko ingambo itarimo ikasha
Igahora izonga imitima yabo.
Nta cyo utazi umwari agomba
N’icyo agombwa barakikwiga
Ngo batazata umuco w’abacu
Nubwo bwose bitaguhiriye
Ari ku bw’ihanga ryaduteye.
Nsaba ngo Imana izampe Imana
Nujya undeba nkurora cyane
Uzage usanga nge musa nkwiye
Nubwo bwose ubu ndi kurota
Mbizi neza ko ibyo bitaba.
Bibaye umva ngo ntibanatuza
Nahorera iyo ndyo ngasaza
Nemye rwose nta cyo Nsenga
Mpiga abahungu intuji irambye,
Ubwawe unzonga unsaba umunabi.
Narya uruhayi ugacya mu maso
N’iyo naba inganzwa iwawe
Nabikunda ntanakuveba
Kuko uri byose umutima uhiga
Uwaguhirwa ntiyakuvirira.
Icyasha kimwe rukumbi
Nuko utitwa umumararungu
Ahubwo ubwawe uri iryo rungu
Kuko uwo uzonze buri dakika
Ayimara yibaza kuri weho.
Ariko urakeye rwego rwera
Kezi keza imitima ikonje
N’isukumwa kikayibanga,
Ukaba insengo y’abaririkira
Twa ducanyi ndemamiryango.
Uri umutsama irari rikunda
Uko riri ryose mu mpu zaryo
Umwe abahungu barora iteka
Bapima ababo ku mbo akeje
Ariko bikanaga ugahora wisa.
Uri umukeri wo mu muhindo
Kurya uba utoshye urembuza bose.
Uri akabande mu iki ryinshi
Kurya inka zose ari ho zishorwa
Ukaba umutuzo ingeri zihimba.
Uri umuneri muri Gasare
Imbeho yazonze indenge zose
Ukaba umununi inzara ica ibintu,
Na ko uri mwiza ungana ikibezi
Kimwe kivutsa ingoma ibihumbi.
Uri umuhora ugemura ituza
Kurya ku mwero amasaka yeze
Ari umuneza imisozi yose.
Ni wowe kishi kimwe rukumbi
Dusaba twese ngo kiduhute.
Ni wowe cyuki uretse ibi by’ubu
Umucyo w’intore ingobe zihinda,
Ukaba umukobwa uzana akamwemwe
Mu gihe abandi bagena intimba
Ukaba amahane dusaba Imana.
Mu misiyoni tubuzwa iteka
Gukora icyaha cyo kwifuza
Ariko nkubwire kutakwifuza
Nge ni cyo cyaha njyanamuntu
Ntateze ubwange gukora ubyumve.
Mugani wawe nyoberwa rwose
Amaso yange aho yahoze kera
Ngo ngane aho uri nkurore mbanje
Undinde irungu n’iyi ntinyi
Y’ishavu ntewe n’iyoba ryange.
Icyampa umunsi n’umwe
Nkagira ihirwe ryo kugushima
Ku bwo kuvukana imero nk’iryo
Ukaba na mwiza akageni nk’ako
Ngo amaso yacu arore adahumbya.
Gusa ubwo Imana tubaza twese
Izatubwira impamvu yayo
Iduha aya maso areba ibyiza
Ariko ikatwima inema ihebuje
Yo kubitunga ngo bibe ibyacu.
Wenda umunsi ntazi uzaza
Ingoga zigwire nkuvunye ihobe
Mvuge ay’abeshi undeze igituza
K’uwo munsi ndota mbizi
Ko utazaza habe no mu nzozi.
Horana itoto nzozi z’indare
Kirahiro nyota y’abeshi
Cyanga kisa mu nkarango
Hora udukeje ino mu misango
Wowe rorero ry’abiga ubwiza.
Nzavuga nemye ko watuzonze
Tuba abasinzi umusa utanazi
Kugeza n’ubu nta gahunda
Yo kuguhunza itikira utazi
Kuko ari weho ndoro y’indare.
Listen/Download Indoro y'Indare
Umunsi wose utinda ureba
Bwanakwira ukaba agacanyi
Kamwe gahunza ubwire mu nda!
Ukurebye atwarwa atanazi
Icyamuteye ari mu bizunga
Areba ingendo inziza ziga
Ubwiza bwose bwakuzonze
Akumva yaza mukanajyana.
Si ukugenda akebutsa intambwe
Inganzo ikaka akakuririmba
Bamwe imisonga ikabajijisha
Ngo bagusange mu mitwe iwabo
Bitakubwiye na kimwe byose.
Bigahebuza uvuze gakeya
Mu ijwi ryawe ry’indahagwa
Kurya uribanga ukanyura abumvyi
Abacura intimba bakaba urwembe,
Wowe aho shenge watimaje.
Nta buryarya ugira mu maso
N’isi yawe ibizi neza
Ari na yo mpamvu ikwitabira
Mukawubana ntiguhage
Twe aho dushinze tuhata inkonda.
Nta cyo utazi uretse icyo wanze
Nta ho utaba ngo bagukunde
Kurya ubahunda rurya rugwiro
N’indemo irwaza amaroro yose
N’abadakunda ubakura ku izima.
Ni wowe waje ufata intyi kigwa
Urayisereza igwa mu rukundo
Nuko amoba yo gatsindwa
Ayibuza icyanga irikumira
Birayicanga ibura ako kenge.
Turaserera imitima idiha
Turi gushaka aho tuguhera
Ngo tukubwire kino gitoto
Nyamara iminsi igashira yose
Ntawubasha no kukureba.
Nuko nawe aho uri
Watimaje ubizi
Utanatanga ikaze
Wisekesha iyica
Buri mutaga na buri huro.
Dore ikirenga mu iryo hobe
Waje wese n’ibyo byano
Cya gituza kigaba ubwema
Mama shenge imitima ikitswa
Ari ubuhwere umutima wose.
Nuko inoge uko iri aho
Rya shema ari ubukombe
Mu mutwe ntakigenda
Uri isi yose aruzi,
Yatimaje nk’intere.
Uri ikirenga mba ndoga abange
Umubiri utunze ubizi nawe
Ko watuzonze inzozi ari weho
N’izi nganzo ukagura utazi
Mu isi yazo ari wowe jambo.
N’ukubwiye ko yagukunze
Ntumutwama ngo asebe hose
Wirahira imbaga wabenze,
Nuko ingambo itarimo ikasha
Igahora izonga imitima yabo.
Nta cyo utazi umwari agomba
N’icyo agombwa barakikwiga
Ngo batazata umuco w’abacu
Nubwo bwose bitaguhiriye
Ari ku bw’ihanga ryaduteye.
Nsaba ngo Imana izampe Imana
Nujya undeba nkurora cyane
Uzage usanga nge musa nkwiye
Nubwo bwose ubu ndi kurota
Mbizi neza ko ibyo bitaba.
Bibaye umva ngo ntibanatuza
Nahorera iyo ndyo ngasaza
Nemye rwose nta cyo Nsenga
Mpiga abahungu intuji irambye,
Ubwawe unzonga unsaba umunabi.
Narya uruhayi ugacya mu maso
N’iyo naba inganzwa iwawe
Nabikunda ntanakuveba
Kuko uri byose umutima uhiga
Uwaguhirwa ntiyakuvirira.
Icyasha kimwe rukumbi
Nuko utitwa umumararungu
Ahubwo ubwawe uri iryo rungu
Kuko uwo uzonze buri dakika
Ayimara yibaza kuri weho.
Ariko urakeye rwego rwera
Kezi keza imitima ikonje
N’isukumwa kikayibanga,
Ukaba insengo y’abaririkira
Twa ducanyi ndemamiryango.
Uri umutsama irari rikunda
Uko riri ryose mu mpu zaryo
Umwe abahungu barora iteka
Bapima ababo ku mbo akeje
Ariko bikanaga ugahora wisa.
Uri umukeri wo mu muhindo
Kurya uba utoshye urembuza bose.
Uri akabande mu iki ryinshi
Kurya inka zose ari ho zishorwa
Ukaba umutuzo ingeri zihimba.
Uri umuneri muri Gasare
Imbeho yazonze indenge zose
Ukaba umununi inzara ica ibintu,
Na ko uri mwiza ungana ikibezi
Kimwe kivutsa ingoma ibihumbi.
Uri umuhora ugemura ituza
Kurya ku mwero amasaka yeze
Ari umuneza imisozi yose.
Ni wowe kishi kimwe rukumbi
Dusaba twese ngo kiduhute.
Ni wowe cyuki uretse ibi by’ubu
Umucyo w’intore ingobe zihinda,
Ukaba umukobwa uzana akamwemwe
Mu gihe abandi bagena intimba
Ukaba amahane dusaba Imana.
Mu misiyoni tubuzwa iteka
Gukora icyaha cyo kwifuza
Ariko nkubwire kutakwifuza
Nge ni cyo cyaha njyanamuntu
Ntateze ubwange gukora ubyumve.
Mugani wawe nyoberwa rwose
Amaso yange aho yahoze kera
Ngo ngane aho uri nkurore mbanje
Undinde irungu n’iyi ntinyi
Y’ishavu ntewe n’iyoba ryange.
Icyampa umunsi n’umwe
Nkagira ihirwe ryo kugushima
Ku bwo kuvukana imero nk’iryo
Ukaba na mwiza akageni nk’ako
Ngo amaso yacu arore adahumbya.
Gusa ubwo Imana tubaza twese
Izatubwira impamvu yayo
Iduha aya maso areba ibyiza
Ariko ikatwima inema ihebuje
Yo kubitunga ngo bibe ibyacu.
Wenda umunsi ntazi uzaza
Ingoga zigwire nkuvunye ihobe
Mvuge ay’abeshi undeze igituza
K’uwo munsi ndota mbizi
Ko utazaza habe no mu nzozi.
Horana itoto nzozi z’indare
Kirahiro nyota y’abeshi
Cyanga kisa mu nkarango
Hora udukeje ino mu misango
Wowe rorero ry’abiga ubwiza.
Nzavuga nemye ko watuzonze
Tuba abasinzi umusa utanazi
Kugeza n’ubu nta gahunda
Yo kuguhunza itikira utazi
Kuko ari weho ndoro y’indare.
Listen/Download Indoro y'Indare
_________
No comments:
Post a Comment