Minwe Ifutse Idogo - Poem by Mwalimu LAKHPIN








Si kera cyane ungeze mu maso
Undasa ikico ubwo ndamiraza
Ngacya mu maso uko nkubonye
Umutima utera utinye ariko utwawe
Nti : “Tuza ntuza untamaza !”

Uko bukeye unyuzura cyane
Gusa ndabizi ko bidakwiye
Kuko natinze kugera aho uri
Ahari aba ari nge ushinze
Ntacurwa ntotwa nk’uwazubaye.

Ubizi cyane unsomye mu maso
Simpisha rwose ariko mpisha byinshi
Kuko natojwe kuziga cyane
Ngo ejo igikwiye mbe ari cyo ndonka
Cyo kudasenya ibyubatswe imyaka.

Si gusa hanze n’imbere kandi
Indemo yawe ijya inkora ahantu
Si zimwe z’ubu ni iy’ubumuntu
Aho wabaye ntihasuherwa
Na yo amatiku uyazira cyane.

Imboni zawe n’inyumvo uhanzwe
Binsaba cyane bisa ibyo nsenga
Mutima ukeye w’ubushishozi
Ntabona ahandi kuva na kera
N’ukuri utunze ni ntakemangwa.

Bwa butore n’ubwitange
Ubwuzu bwinshi, ibinwanwa bitwenza
Ibitwenge bitwishe ukatwunza umuneza
Umugambi n’intego ukabyubaha cyane
Ugatoza umubano izi mbyiruke zeze.

Nkumva cyane ntanakuruzi
Waza nkitsa nkabura ijambo
Gusa buriya mba mvuga cyane
No kukureba ncya mu gituza
Nkuzura ituze kurya iyo undebye.

Intoki zawe ni nk’umuringa
Uko zitonze aho ku kiganza
Zifutse idogo zizira indonyi
Iyo uzihunze amatama yange
Ziba ari cyuki zikandembya.

Karya ka Rumba tubyina cyane
Na burya bwema tuba duhuje
Na wo umuneza unyatsa ince zose,
Na rirya hobe ndirira iteka
Na cya kiganza kurya tugenda.

Tumwe duhuza mbona tubaye
Nkibaza cyane icyo kibitera
Nkibuza cyane kwibaza cyane
Ngo hato ntaduka nk’igihanda
Ngashira ubwoba aho ntabikwiye.

Ntuha urwaho urwango iwawe
Urwana urwanya ihezwa ryose
Wanga umwaga utinya itiku
Ukanga abirya ukunda abiga
Nta buryarya uruta zeruji.

Cyuma cyaterejwe abakeza
Cyuzuzo cyuzurijwe inzare
Kitabiro cyazonze intyi kitazuyaza
Saro ntasumbwa nso y’urusage
Wasaritswe ubwise nge ntarorera.

Ngututse ihirwe utunge utunze
Utorwe utakwe utete uteteshwe
Bitinde iteka utarame natwe
Na burya hirya nkubone isango
N’ingabe yawe ibe nyabihumbi.

Umunsi wange nzasigura
Ko uzira icyangiro mu matwara
Ko uzira icyanze mu cya sinzi
Ko uzira icyusa na cyugazi
Ko uri icyuzuzo k’intango.

Nzavuga ko uri mwiza utarutwa
Ncire imbere ntuze nkuvunye ihobe
Bitabaye ibyo ngusige bitinde
Kuko wabaye ruti rutitiranywa
Minwe ifutse idogo mu ncyo dukeje.

No comments:

Post a Comment