Imbeho Idaheza - Poem by Mwalimu LAKHPIN












Umunsi urira ntazi ibyawo
N’undi ukaza nzi ko utarira
Sinzi umunsi urubeho rwaje
Nzajya ndwumva ari amateka
Umwana nkunda akamba hafi.

Amaburakindi ubu ari gukezwa
Akitwa intwaro ndetse rukumbi
Yatuvana mu aya matsa
Nubwo ndeba bikidogera
Nshaje ntashaje aha mu gifungo.

Ibikino byose byaracutse
Inama ibaye ni iki cyago
Nta n’ikindi ifata nk’ingamba
Usibye guhama iwange
Ngo ejo ntagenda nkanagihaha.

Byaba ngombwa ko nanagenda
Ngapfuka umwuka nkabira ibyuya
Itutu ryinshi ndwana n’akuka
Nsabaganya cyane ngo ngire ntahe
Butari bwire ntageze iwange.

Abangaga iwabo bahakunze
Abangaga irungu ni ryo mubanyi
Rwa rugwiro rugizwe icyasha
Henshi icyoba cyasagambye
Ubu rurakinga bane, batanu.

Twese amaso aho tuyahanze
Ni ku buhanga bw’ubutabire
Nubwo mu bandi tuvuga Imana
Ngo itatureba cya kijisho
Maze idohore turye indi minsi.

K’ubu umuntu ahunga uwundi
Ntawukeka ko undi atarwaye
Ubu n’amatungo akora uko ahska
Yaducika akagana ishyamba
Ho haracyari ubuhoro wenda.

Utinye ikintu ingaga zihutswe
Kuko kitica uwabuze icyo arya
Si abatuye ibihanamanga
Barya ruzungu gusa barota
Dore ko abera bageze ahaga.

Isi y’abantu ubu iri mu matsa
Ariko iya nyayo yo iraruhuka
Nta bwo tuzi ubu aho tureba
Aho tutareba ni ho dukeka
Nubwo tuzi ko na ho hera.

Inshuro dukesha kubaho abenshi
Turi mu mazi abira adahosha
Umbajije iby’ejo waba ungoye
Keretse wenda ubajije iminsi
Na yo mitindi idafite ijambo.




No comments:

Post a Comment