Nsiga Yezu umusingizwa
Utansiga
amansonza
Akansarika
ibisare by’iseruka
Ngasiga
ntiswe umusuhere
Niswe umuserukirashimwe.
Angaba ituze
agahora andata
N’ibiti
bwite bitega ibyate
Biti dutake uyu wadutuje
Na yo
imitaga igatabwa itawe
Imico myiza
ikaba nk’ibiza.
Umuco
ncengewe mu macuka
Umpa
gucika njya kuwuconga
Mbona
ibicanyi bicura icana
Bica
agacyocyo aho imbere yacu
Biti
uyu yezu ni karuhura
Umururumba
umwe w’uburumbo
Ubura
kumboneka imubyimba
Imbuga
zange ni zo kuramba
Mba impoza
n’ibi ndabiririmba
Imbeho
yibera mu binamba.
Naratuje
mvuna umutaga
Nti ko
ntashonje nkaba nakwese
Ko nahimbye
nkaba ntarembye,
Ndeke
iyi myato kandi
Y’urugo
rwiza rutumye ndambye?
Nti hinga
ngende mbivuge hose
Na yo
isahaha iti turahuye
Ngo uce
ubusembwa uvuge uwo nguwo
Na yo
amagambo uyabone meza
Kuko ikirenze
ni kumushima.
Imana
ikunda kumara intimba
Imari
ikaza ikagaba itimba
Ngo dore
ngenga menya ubwo bwenge.
Nti hora
Mana undutiye ifeza
Intako
yange yo iragutinya.
Hinga
nshime inkuyo wampaye
Na cyo
igicaniro naracyose
Inkamwa
zije mbona ayo ncunda
Ngo ejo
ntagomba kuganya cyane
Ufite
intambwe inyarutse cyane.
N’abo
bami bafite iningwa
Ntibakuganza kuko ubarenze
Wageze
i Rwanda ho uraharara
Warahatuye
ni ko mbireba
Kuko utahaje
mba ntakirangwa
Intego
nyinshi izi z’ibihanda
Zikora
ukwazo no mu mihanda
Ngo ejo
ntarenga nkanabisenda
Bisa
n’isayo ntibinagenda
Ariko
icyo nzi mfite umuzinda.
Ingabo
zawe z’urudatsindwa
Ku rudasesa
zirahatetse
Na bwo
ubutwari zirabutwaye
Ngo aho
ntatanga ntabigusenze
Koko ndarambe
kurorwa nawe.
Gahore
urimbye ibyo biririmbo
Uko ndabanza
iri zina ryawe
Umfate
nange nge mu misango
Ngere
iyo bweze ngeze mu bawe
Itiro
ntuwe ndiguhe untunze.
Wakoze
ibyiza unsanze ahantu
Ngusabye
isaha imwe ngo ngusenge
Uzi aho
unsanga uje kunsura
N’uko
unsanga ntabigukinze
Nduha
ntagambye ibyo urabireba.
Mburana
Dawe ndeke icyo cyavu
Mbe muto
ushima ndi kurya inganzo
Iyi yo
intunze ndeke ubuceshwa
Isibo
isanzwe isige ntasinze
Maze ngushime
n’ejo bundi
N’iyo
wamfuka amaguru yose
Amaso
yanjye akabura izuba
N’igituza
cyo kikaryiba,
Ngatera
ivi ngo mana urera
Mfashe
nk’akanya nkabona isimbi
Rusakaza
zikansanga
Zikansanganya
iyi mpano
Nakuza
untaze umpa no guhirwa
Ntamba
Umukunzi uturiye!
Lakhpin
Emmanuel Muhire
No comments:
Post a Comment