Havugwe ibirorirori
Mvuga abivuga bahinde
Ubumwe umurimo ukunda gihugu
Ubuhanga bube intego,
Usugire usagambe iwawe.
Imyato ah’ejo
Imahanga
batijajara
Tubatambuke bose
Indogore, abagaga baze
Ndore
ba ruvonyezabwehe
Akarimbiro aho kabagera
Umwuga ukiza utuvangire
Dukagukire guhumuriza
I buhoro tuhahore iteka
Intangamuganzanyo ngombwa.
Turindukire
mu bikorwa
Wenda uze
urute benshi
Sinshaka
abate i Rwanda
Nshaka
abagaga badahonya
Bakabura uwo basubiza inyuma.
Ubute butera ubutindi
Ubute
butesha ubutunzi
Utururutse i
butebwa
Gusakuza
bitere urore
Ubugome
utazi bugwire.
Bimwe byifuzwa bibure
Intebe ivunike ituramira
Tubyiteje kudakora
Abana bose ngo karabaye
Na yo imihanda ibaha
ubugenzi.
Ubusambo ntiwareba
Inkoni ni bwo zibabonye
Nyamukuka izo z’imbuzi
Bamwe bakabandagara
Ibineza byo bikarumba
Amahoro dufite ubu anyemeza
Ba mawe bagengere
Ba dawe bakukuze
Ubukene burohwe na gakora
Dukure mu kuri kw’iwacu
Ni nde uzindutse iwawe
Muhane inka mwubahane
Umuco wimakare iwanyu
Nyiramahoro tumushimye
Dususurukiwe na rwanda
Twumve ntidukore inabi
Tuzongwe urukundo rumwe
Umurava ube uturanga
Impotore tuzisingire
Ngo ejo ubute butatwokama.
Mwereze imisago ukuri
Twimar inambu biriho
Nsanga ngusomere wisobe
Urasanga warasikaye
Umbaze iyo mvana nkubarire
Amateka matoya mfite
Agombe abwirwe abatoya
Bataragira ako batera
Bakataze batunganirwe
Umutekano ubature.
Bari bashiki banjye mwe
Mwisamara mwiyica
Ubwo bufaranga bw’ubuzima
Icyerekezo ni ubukungu
Si ubukonde nta bukene
Ni bwa bute ngica umfashemo
Maze ubwo mubona mbaciye
Izo nyana za kadegembya
Ngo aho nzasomera nzihire
Urukungahaza ntangutse.
Amahame bwana ategwe imbere
Aha si ahacu hate hose
Usembure uwo musa utuje
Ushire amanga ute agahama
Abate ubanza bakabyumva
Duce ubuzana bukebanya
Ba kuri bakeremukike
Ubuzana bube ubw’i ruguru
Iyo epfo bibone i mashuri
Maze abahanga bagwire.
Mu byo turirikira byose
Nihabemo umuco uturange
N’imvugo yonyine ibe ingiro
N’amacakubiri acyomwe
Ukuri kuganze tunezwe
Si ugucika uruhondogo
Si ugucunaguza karande
Ni inkokora nabatizaga
N’urubyiruko mu iterambere
Ntiruhejwe mu ntego.
Written in 2005 by Lakhpin
No comments:
Post a Comment