Mpashiriye impundu mpera mu mpozo
Impumbya urampa impamba mpambiririwe
Impuhwe zawe zimpunzweho impu zombie
Umukunzi warindutse urukundo
Umuhindo w’iyariho
Uhora ahimbye ubuhozi
Utinzwe urukundo rwuje urwuri
Arwanirira umurwa
Isango ye isobetse isibo y’umusubizo
Mu isubiza isuma iruta byose
Ifudika y’ijambo ryayo
Irandengera mpabuka
Horana isheja mubyeyi wacu
Imbere yawe hahore abera
Ko wahunzwe ya mazimano
Abarya umwanda barawutaye
Yakaranzwe ubuzare ubukombe yimezemo
Igoga igira ingoga nagonzwe
Iyo abacyomwa bagera ubwabo
Ni karuhura uhatse umutungo
Uratorwe iteka uturwe ishakwe
Umutoya agutake ntutanga bike
Watowe ubutware imitwe ikinje ikiriri
Imfura yawe itugeza I Rwanda
Ni impuhwe uhari na buri munsi
Washâaje benshi bamaze ibyabo
Na cyo igitambo ntikikigoye
Ushinjwa kwanga imburamuco
Urambe utaramanye natwe iteka
Tugutake bitinde tugusenga
Mpore mpoze impogazi mukunzi
Zigire ituze rifite ishinjo.
© Lakhpin 2008
#ref-menu
© Lakhpin 2008
No comments:
Post a Comment