Akamaro k’ubuhanzi Mu Mibereho Ya Muntu - Mwalimu LAKHPIN


Ubuhanzi ni inyereko y’intekerezo, amiyumvo, imyumvire, inyifuzo, imbone, umuco,ubumuntu, ubuhanga, ndetse n’ibiriho abantu babona cyangwa se badashobora gupfa kubona no gutekereza. Mu by’ukuri ubuhanzi ni umuyoboro mugari muntu anyuzamo ibyo ashaka kugeza ku bandi cyangwa akaganiriramo n’ibindi bimukikije (inyamaswa, ibiti, amazi,ijuru,  ..). 


Akamaro k'ubuhanzi mu mibereho
Ubuhanzi bufite akamaro kanini cyane mu mibereho yose ndetse nta n’uwabasha kubisesengura ngo abive imuzi uko byakabaye kuko hari na wa mumaro w’imbere muntu atabasha no guhita avumbura cyangwa ngo akeke ko ari uw’ubugeni. Ikindi kandi nuko hari abakunda gusuzumira ubugeni cyangwa ubuhanzi mu mumaro umwe rukumbi baba barishyizemo ko bategereje nyamara ugasanga badatekereza ntibanifuze uwanabasobanurira indi mimaro y’ubuhanzi cyangwa ubugeni bakagombye kuba bitaho. Urugero hari nk’ubwo umuhanzi asohora indirimbo ukajya kumva ukumva abantu bari kuvuga ngo nta butumwa burimo. Gusa igisekeje nuko ubwo butumwa baba bavuga ari ubugusha ku ntekerezo zabo cyangwa ku bibazo bafite nk’uko baba babyiteze. Nge ibyo mbibona nko kwigira nk’aho ari bo bari ku isi bonyine kuko ubugeni ni ubwa bose kandi bureba bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi ntibujonjora. 

Nta gihangano kitagira ubutumwa bwaba ububi cyangwa ubwiza, bwaba busobanuka cyangwa ari amayobera cyangwa se bukaba ari n’ubutumwa butarashe ku kintu runaka nk’uko turaza kubibona mu ntego z’ubuhanzi hepfo. Ubuhanzi cyangwa ubugeni bugira akamaro kanini cyane muri kami muntu, amiyumvo ndetse n’imyitwarire ye. Ubuhanzi ni bwo butugira abo tugaragara ko turi bo ndetse bukanaturanga mu bandi. Ubuhanzi bugira uruhare ku buryo dutekereza n’uko twakira ibitubayeho. Butuma dutekereza ku buzima byigiye imbere, uko abantu bakagombye kubaho, kumenya ikibi n’ikiza, igikenewe n’ikidakenewe, kumenya urukundo icyo ari cyo, kwibaza ibibazo by’ubuzima bw’ahazaza n’ibindi. Ubuhanzi budufasha gusobanukirwa imibereho y’abakurambere no kwiga amateka ya muntu. 

Ubuhanzi buturemamo imyumvire y’ubwiza n’umususu. Ubuhanzi kandi bufasha abantu kumvana no kumva isi ibakikije. Budufasha kandi no guhindura inyifato n’imyumvire y’ibintu runaka. Bugira uruhare runini mu burere n’uburezi mu byiciro byose by’ubuzima. Ubuhanzi buhuza abantu kandi bugatuma barushaho kugira ubumuntu no kugirirana. Ubuhanzi ni imvugo yumvwa n’abantu bose ku isi uko ingana kose. Ubuhanzi butanga urubuga ku bantu ngo bavuge ibibarimo ndetse bakanamara nubwo atari intego nyamukuru y’ubuhanzi kuko si buri wese ubukora wamamara. Gusa na none icyo wamenya nuko ubuhanzi bugira ireme kandi bugahabwa umwanya iyo bufite aho buhuriye n’imibereho ya muntu, ibimushishikaza, ibyifuzo bye, imiruho ye, ibyishimo, n’ibindi. Bitabaye ibyo usanga budahawe agaciro bukwiriye ntibunamenyekane. Ubuhanzi nyabwo ni bumwe bukora ku mutima n’intekerezo za muntu ndetse bukamwereka uruhande rw’imibereho ashobora kuba atari azi cyangwa se akaba ayizi mu bundi buryo. 

Ubuhanzi mu muryango mugari
Ubuhanzi bugira akamaro kanini mu muryango mugari (sosiyeti) mu bihe bitandukanye ndetse bukigaragaza mu mpamvu zitandukanye zirimo iyobokamana, ubumenyi n’ubuhanga, poritiki, ubukorikori, amateka, umuco n’ibindi. Hari ubwo usanga abantu birengagiza umumaro w’ubuhanzi mu mibanire, umuco ndetse n’ububanyi n’amahanga abakikije. Aha ni ngombwa ko inganda z’ubuhanzi cyangwa imiryango ishyigikira ubugeni bishyiramo imbaraga mu kugaragaza uwo mumaro rudasumbwa w’ubuhanzi nk’uko uri.

Iyo witegereje neza usanga ari ubuhanzi n’ubugeni bwonyine bwifashishwa kugira ngo ibintu bibe uko biri uko kandi bikanakugeraho uko bikugeraho uko. Ni byiza kandi ko abantu biga bakanitabira kumenya umumaro ubugeni bufite mu mibereho yabo batitaye ku byo bakunda ku giti cyabo. Ubuhanzi tubukenera buri munsi uko twicuye kandi usanga nta muntu n’umwe ku isi utabukora yaba abizi cyangwa atabizi. Ni nde se utaririmba mu buzima bwe n’iyo yaba asubiramo iby’abandi? Ni nde se utabara inkuru? Ni nde utambara? Ni nde utamenya kumenya ibara ryiza n’iribi se uretse kuba yaba hari ubumuga afite? Ni nde se ahubwo utajya atoranya amagambo (imvugo) akoresha bitewe n’aho ageze? Ni nde se waba atarakoresha igikoresho cyabumbwe mu buzima bwe?

Hari ibintu byinshi nshobora kuvuga kuri iyi ngingo y’akamaro k’ubuhanzi mu mibereho ariko icyo nshaka gutsindagira nuko umuryango ubuze ubuhanzi ukabura n’ubugeni uba utabaho. Bivuze ko nta buhanzi ndetse n’ubugeni nta buzima. Iyi nyandiko cyane nayikoze ntekereza ku bagenerwabikorwa b’ubuhanzi n’ubugeni (consumers) usibye ko n’abahanzi ubwabo yabagirira umumaro barushaho kumva neza uwo murimo uhambaye bakora. Nta ruhande na rumwe mpagazeho rw’ubuhanzi bubi cyangwa bwiza. Icyo nizera nuko bwose ari ubuhanzi kandi twese turabizi ko bubaho nk’uko tugenda duhura na bwo mu mibereho yacu ya buri munsi. Ushobora kubona igihangano ari kibi mu maso cyangwa mu gutwi kwawe, ariko cyagera hirya kigasamirwa hejuru kikabaryohera. Ubwo rero n’intego zabwo ziba zitandukanye kandi ari na nyinshi. Ikiza kandi nuko nubona igihangano utazajya uhita ukijorera muri ya ntego cyangwa umumaro wishyizemo ko umuhanzi agomba kukuzanira ahubwo wazajya ucyakira nk’igihangano ubwacyo ni bwo n’ubuhanzi buzaba umwimerere. Ni na bwo kandi ababukora babukorana umutima utuganye kandi wo guhanga ibintu bibarimo by’umwimerere batabikoreye guhiga ifaranga cyangwa kwibonekeza ngo ukunde wishime nubwo na byo bijya biba mu ntego z’ubuhanzi.

Intego y’ubuhanzi
Rero nubwo hashobora kuboneka intego nyinshi z’ubuhanzi cyangwa ubugeni, izi zikurikira ni zo zikunze kugaragara muri rusange.  Igihangano gishobora kuza kigamije:


Gusetsa                     Kwigaragaza
Kubabaza            Gukorera amafaranga
Guhana                      Icengezamatwara
Kwigisha                   Kumenyesha
Kunenga                    Kwamamaza
Gususurutsa            Kwibagiza
Kwinezeza                Guhûuza
Gutambuka              Guhûza
   Kwishongora,...


Ikitonderwa: Nta tonde runaka nakurikije ndetse nta nubwo buri gihangano kigira izi ntego uko ari zose. Buri cyose kiba gifite iyacyo ntego kandi n’ibihangano bibiri bishobora guhurira ku ntego imwe ariko ugasanga hari icyo zirutanaho bitewe n’abo kigenewe cyangwa se uko cyakiriwe n’uburemere bw’intego kigaragajemo ubwo ari bwo. Gusa icyo bihuriraho byose nuko ari ibihangano kandi bigomba gufatwa bityo mbere na mbere, hanyuma kujora impamvu n’intego zabyo zikaza nyuma bitewe n’imibereho y’abo bigeraho. Gusa nge sinemeranya n’abatabona intego bari bakeneye mu gihangano, maze bagahita banzura ko icyo gihangano nta ntego gifite na mba ndetse nta n’akamaro. Ahubwo nemera bamwe bagira bati: “Iki gihangano gifite intego ntemera. Ntigifite ibi ariko gifite biriya, …”.


Tags: ikinamico y'intote, ubugeni, ubuhanzi



No comments:

Post a Comment