Igombe - Mwalimu LAKHPIN

Birazwi ndabizi buteye turambye
Hakeye mureba iyi ndebo duhawe
Igikwiye si kera igombe riri ubu
Ni none turanze turazi umubyeyi
Bukezwe bugwire ubukombe duhawe

N’izi nganzo mukeje bakunzi
Ndibaza cyane aho zahoze kandi
Zagabwe ukwinshi zikoshwa gakeya
Zibyazwa ubukehwa zirundwa iyo ngiyo
Zihujwe ntizagira ijambo rikeye?

Twimitse ngenga izibanza mu byacu
Ntitwibaza cyane ku cyasha tugomba
Tukibaza kenshi ku burezi butangwa
N’uburere dukwiye inso tukayishushanya
Ingamba z’ingenzi ntizize ngo zere

Mbwira tugende nge ndaza ntasibye
Tuyige iyi ntero tugire uko tugenza
Ubwo tumenye icy’ubu ikizaza gicane
Tugenze gakeya no mu igeno uhabwa
Kuko uburezi nyabwo bugenwa ku murongo.

Twe niba dushaka ko u Rwanda rukeye
Rwize, rweze, rukoze ku murongo
Impano yawe izaba ivomo
Benshi bavome mu kanya gatoya
Dukeje umubyeyi uzihaye akazuba.

Ndirimbye ugatwarwa biranyura cyane
Akaga ritsemba iri shuri karazwi
Ntitweza nk’abandi nta birombe
Nta masambu nta faranga
Impano uha umwana nagane ishuri

Impano nahawe bitazwi ko ntunze
Ntasabye kandi nge nshaka ko intunza
Mu isi ya none risumbye irikeye
Kwa ndora ndazwi banampa uyu munsi
Uburezi bukwiye ntibubura ibi ngibi.

Uburezi dukwiye kirezi gisagambye
Maroro y’ahazaza bukire ntazuyazwa
We rebero rikwiye rikumbanya bose
N’intambira nganji zitabonera urwaho
N’imvunzi zibizi zitabonera urwaho

Umunsi inganzo ihawe ijambo
Ngenga zose zizwi zizwe
Zumvwa zose ntayihezwa
Kurera byitwa ntako byasa
Impembe zose burajya isonga

Twiga ubugenge impande zose
Ibyizwe na data na n’ubu birigwa
Ni inyungu impano zihuje zitanga
Byakozwe n’abo bivomwa na benshi
Izi mvura ziguye zirazana nk’ibi.

Hagize umveba ngo indebo si nziza
Akanyanga kandi ngo navuze uruzungu
Namujyana twerive yazi
Akareba izo nyange ziganje iyo ngiyo
Yarutora, basore b’ino yarisenga!

Guteza imbere uburezi mu mpano
Si ibya nyir’impano ahubwo
Ni ibya nyir’umwana ushoboye
Kwiga icyo akunda ashoboye kandi
Bibyara ubuhanga butisukirwa

Ndi umuhimbyi mu mivugo
Sindi umuhimbyi mu bisigo
Sinsiga ubanza nta n’intego
Ndi umuzongwe udatunzwe n’inganzo
Mutijima ngenza irekera ikavusha 


Nigana aketi iyo mu iyiganganzo
Ntashinga akarenge ngo ihindu nditinye
Ndatwawe bagenzi mu igeno riza
Mbikesha umubyeyi na mwarimu ubanza
Ukwereka iriro ngo ntuyobe indebo

Abiga babitse amabanga bakeza
Nge kwiga nta gashushanyo birandya
Ungenje neza ubu kuko ugahanze
Ngahanze amaso undebera nawe
Abemera nkange ubu ingendo irahaye.

Bazajya ishuri bazatsinda
Bazajya igorora ntiwareba
Abaritaye bazarisanga
Kumenya yuko buteye imbere
Abaza ishuri bariyongera

N’iyo najya hanze mbikwiye
Cyangwa ntakwiye bibaye bishatswe
Navuga ngenga iteguye uyu mwato
Ubwuzu ntibwaza ngo nifate ngende
Ko icyabuze kera kibaye uyu munsi

Harajwe murebe irigiye kuzora
Tuzagere i bweze mbikesha iyi nteko
Iteka nk’iri ritancuze ingendo
Inambu irumbye mbitse ibanga
Imbuzi mbyimbye ndimbye impumbya

Ngayo nguko ubu nikoze ahantu
Nabibonye ko nimenye ukuntu
Nababwiye ubu twungutse akantu
Nta rubanza nge nimuye irungu
Ndazi neza ubu ntwite agahungu!


©2013  Mwalimu LAKHPIN


Read More »