Ibirorirori - Mwalimu LAKHPIN

     Havugwe ibirorirori
     Mvuga abivuga bahinde
     Ubumwe umurimo ukunda gihugu
     Ubuhanga bube intego,
     Usugire usagambe iwawe.

      Imyato ah’ejo
      Imahanga batijajara
      Tubatambuke bose
      Indogore, abagaga baze
      Ndore ba ruvonyezabwehe

      Akarimbiro aho kabagera
      Umwuga ukiza utuvangire
      Dukagukire guhumuriza
      I buhoro tuhahore iteka
      Intangamuganzanyo ngombwa.

Turindukire mu bikorwa
Wenda uze urute benshi
Sinshaka abate i Rwanda
Nshaka abagaga badahonya
Bakabura uwo basubiza inyuma.

Ubute butera ubutindi
Ubute butesha ubutunzi
Utururutse i butebwa
Gusakuza bitere urore
Ubugome utazi bugwire.

Bimwe byifuzwa bibure
Intebe ivunike ituramira
Tubyiteje kudakora
Abana bose ngo karabaye
Na yo imihanda ibaha ubugenzi.

Ubusambo ntiwareba
Inkoni ni bwo zibabonye
Nyamukuka izo z’imbuzi
Bamwe bakabandagara
Ibineza byo bikarumba

Amahoro dufite ubu anyemeza
Ba mawe bagengere
Ba dawe bakukuze
Ubukene burohwe na gakora
Dukure mu kuri kw’iwacu

Ni nde uzindutse iwawe
Muhane inka mwubahane
Umuco wimakare iwanyu
Nyiramahoro tumushimye
Dususurukiwe na rwanda

Twumve ntidukore inabi
Tuzongwe urukundo rumwe
Umurava ube uturanga
Impotore tuzisingire
Ngo ejo ubute butatwokama.

Mwereze imisago ukuri
Twimar inambu biriho
Nsanga ngusomere wisobe
Urasanga warasikaye
Umbaze iyo mvana nkubarire

Amateka matoya mfite
Agombe abwirwe abatoya
Bataragira ako batera
Bakataze batunganirwe
Umutekano ubature.

Bari bashiki banjye mwe
Mwisamara mwiyica
Ubwo bufaranga bw’ubuzima
Icyerekezo ni ubukungu
Si ubukonde nta bukene

Ni bwa bute ngica umfashemo
Maze ubwo mubona mbaciye
Izo nyana za kadegembya
Ngo aho nzasomera nzihire
Urukungahaza ntangutse.

Amahame bwana ategwe imbere
Aha si ahacu hate hose
Usembure uwo musa utuje
Ushire amanga ute agahama
Abate ubanza bakabyumva

Duce ubuzana bukebanya
Ba kuri bakeremukike
Ubuzana bube ubw’i ruguru
Iyo epfo bibone i mashuri
Maze abahanga bagwire.

Mu byo turirikira byose
Nihabemo umuco uturange
N’imvugo yonyine ibe ingiro
N’amacakubiri acyomwe
Ukuri kuganze tunezwe

Si ugucika uruhondogo
Si ugucunaguza karande
Ni inkokora nabatizaga
N’urubyiruko mu iterambere

Ntiruhejwe mu ntego.  




                                                                        Written in 2005 by Lakhpin
Read More »